Hashize imyaka 32 Thomas Isidore Sankara waharaniye impinduramatwara iganisha ku kwigira kw’Afurika atabarutse. Yabaye umusirikare, aba umunyamabanga wa leta mu bijyanye n’amakuru, aba Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Haute Volta.
Thomas Sankara ni we Perezida wa mbere w’igihugu kuva yacyira Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza ku wa 15 Ukwakira ubwo yicirwaga mu ihirikwa ry’ubutegetsi bivugwa ko ryari riyobowe na Blaise Compaore (wigeze kumufasha gufungurwa ubwo yari yarafunzwe azira kubangamira Ubufaransa).
Sankara ni intwari y’Afurika akaba n’icyitegererezo mu miyoborere
Guhera muri Yako/Haute Volta yavukiye mu 1949 kugeza ubwo yabaye Umukuru w’Igihugu/Burkina Faso yaharaniraga ko igihugu cye cyihaza mu byo gitunze aho gusabiriza mu mahanga, kwita ku buzima bw’abaturage ndetse no guha ubwinshingizi bw’ubuzima ku babukeneye, yaharaniye uburenganzira bw’abagore aho yajyanishanga impinduramatwara no kwibohora kwabo.
Yakoze ibitamenyerewe ku nyungu z’abaciye bugufi
Sankara afatwa nk’intwari yabaye icyitegererezo ku bayobozi benshi b’Afurika ndetse no ku isi muri rusange gusa ngo yigeze gushyiraho inkiko zari zigenewe gucira imanza abarwanyaga ubutegetsi bwe. Bavuga ko izi manza zabogamaga.
Uyu mugabo wise ‘Burkina Faso’ igihugu cyitwaga Haute Volta ntabwo yishimiraga abatavuga rumwe na we kuko yirukanye abarezi 25000 bari bakoze imyigaragambyo.
Umwe mu b’icyitegerezo ba Sankara yari Che Guevera waharaniye impinduramatwara muri politiki ya Cuba kuko ngo yatinyukaga kuvuga kandi yifitiye icyizere. Abo muri Burkina Faso bafataga Che Guevara nk’umwenegihugu wabo.


