Izabitegeka Innocent, umubyeyi w’umwana witwa Ishimwe Innocent uherutse kujya ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, asaba gufashwa kujyanwa mu ishuri rya FC Bayern Munich, aratakamba asabira umugore we gufungurwa.
Izabitegeka na Ishimwe bagiye kuri Perezidansi tariki ya 21 Ugushyingo 2023, basobanura ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamukuye ku rutonde rw’abana bagomba kujya muri iri shuri kandi yujuje imyaka y’ubukure.
Ku munsi wakurikiyeho, Izabitegeka yatangaje ko umukozi wo muri Perezidansi yamuhamagaye, amusezeranya ko ikibazo cy’umwana we gikurikiranwa. Ati: “Numvise nishimye kuko hari n’umukozi ukora kuri Perezidansi umpamagaye mu kanya, muri iki gitondo pe! Barambwira bati ‘Rwose umwana umureke, ajye kwiga, ubundi tugiye gukurikirana ikibazo, tuzaguha umwanzuro’.”
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo rwataye muri yombi abantu batatu: umugore wa Izabitegeka, umujyanama w’ubuzima n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, bakurikiranweho icyaha cyo guhimba inyandiko (ifishi igaragaza imyaka ya Ishimwe.”
Inkuru y’itabwa muri yombi rya nyina wa Ishimwe https://bwiza.com/?Nyina-w-umwana-uherutse-kuri-Perezidansi-yafunzwe
Nyuma y’aho uyu mugore afunzwe, Izabitegeka yatangaje ko yababajwe n’ifungwa ry’umugore we. Ati: “Ubwo rero icyo bashingiyeho kubera ko nari mvuye muri Perezidansi, bakita icyo gipapuro impimbano kandi na RIB ya mbere yaraje, ntigire icyo ivugaho, imyanzuro y’abandi bakayitanga, uwanjye nkawubura, rwose kubona njya kwa Perezida bagafunga umudamu wanjye ntabwo byanshimishije pe!”
Izabitegeka abajijwe icyo yasaba Perezida, yagize ati: “Namusaba ko bamfungurira umudamu, wenda uwo mwanya w’umunyeshuri wanjye bakawihorera ariko umwanya w’umwana wanjye ntubure ngo n’umudamu wanjye bamufunge. Rwose nibasanga birenze 2010, bazankatira urunkwiye, bazampane bihanukiriye rwose, njyewe ndasaba ubutabera.”
Mu gihe iki kibazo cyatangiraga kuvugwa mu itangazamakuru mu kwezi gushize, Umuvugizi wa FERWAFA, Karangwa Jules, yatangaje ko mu byangombwa by’uyu mwana hari ibigaragaza ko yavutswe mu 2013. Ati: “Ku makuru twabashije kumenya, nabonye aho ibyangombwa byo muri NESA bigaragaza ko yavutse muri 2013, n’amazina y’ababyeyi ariho atandukanye n’ari mu bindi byangombwa byagaragajwe.”



One Response
Se w’umwana uherutse kuri Perezidansi aratakamba ngo umugore we afungurwe
Ariko rero RIB umenya yaravanze dosiye, umwana wa mugani niba yaravutse 2010 nicyo cyashingirwaho Perezidansi imenya ko umwana yarenganyijwe, kuko niba haragendaga abana bafite 12 na 13 ans uwo mwana ntiyagasigaye rwose, wenda abahinduye amatariki bagasigara babibazwa ariko umwana yahawe igisubizo, naho kumufungira ababyeyi ahubwo birica wa mwana, biramusigira sura ki mu mutwe? mubitekerezeho. rwose.