Umuhanzi w’Umunyamerika Bruno Mars yatangaje inkuru y’incamugongo yo kubura se, Peter Hernandez, wapfuye ku wa 19 Ugushyingo 2026, nyuma y’imyaka 13 nyina na we apfuye.
Uyu muhanzi yamenyesheje abakunzi be iby’uru rupfu abinyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto agaragaza ibihe bitandukanye yagiranye na se, anavuga ko yari umuntu ukomeye mu buzima bwe.
Bruno Mars yavuze ko icyumweru kimwe mbere y’urupfu rwa se yabashije kumuhobera bwa nyuma, amushimira ko ari we wamwigishije byinshi, cyane cyane ibijyanye n’umuziki.
Yagize ati: “Mu maso yanjye, yari umubyeyi mwiza kurusha abandi ku isi. Nzajya mukumbura buri munsi kugeza igihe tuzongera guhura.”
Yongeyeho ko se yareze neza we n’abavandimwe be, abasigira urukundo n'uburere atazibagirwa.
Urupfu rwa Peter Hernandez rubaye nyuma y’imyaka 13 umuhungu we abuze nyina, Bernadette San Pedro Bayot, witabye Imana muri Kamena 2013 afite imyaka 55.
Nyina wa Bruno Mars yari umuririmbyi n’umubyinnyi gakondo wa Hawayi, akaba yaragize uruhare rukomeye mu gukuza impano y’umuziki y’umuhungu we.


