Gérard Karangwa Semushi Vice Perezida w’ishyaka PDP Imanzi aravuga ko akomeje gutegereza ko ishyaka rye ryemererwa gukora ku mugaragaro nyuma y’aho abwiwe ko leta y’u Rwanda itakwemerera iri shyaka gukora mu gihe hari ibyo ryasabwaga guhindura bigahindurwa ndetse n’ishyaka rigahindura inyito ariko barategereje amaso yaheze mu kirere.
Karangwa Gerard Semushi yavuzwe mu mu itangazamakuru cyane mu 2013 ubwo yangirwaga n’Akarere ka Gasabo gukoresha Inama rusange yo gutangiza ishyaka rye avuga ko ritavuga rumwena Leta. Avuga ko ishyaka rye ryakomeje gushaka ibisabwa bakongera gusaba bushya mu kwa 05/2014 ariko n’ubu ngo ntibarasubizwa baracyategereje.
Mu kwa 06/2013 Gérard Karangwa Semushi yavuye i Burayi aza mu Rwanda kwandikisha umutwe wa Politiki PDP-IMANZI (Pacte de Défense du Peuple) utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, wari uhuriweho nawe n’abandi banyarwanda barimo n’ababa hanze y’u Rwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko ageze mu Rwanda yashatse abayoboke bajya inama bemeranya guhindura izina ry’ishyaka baryita PacteDémocratique du Peuple-IMANZI (PDP- IMANZI).
Ubwo ryakaga ibyangombwa ahagana mu kwa 10/2013 iri shyaka ntabwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu babirihaye kubera impamvu z’ibyo ritari ryujuje byasobanuwe n’ubuyobozi icyo gihe.

Karangwa Semushi avuga ko babwiwe ko ishyaka ritashingwa mu Rwanda rikoreshwa n’abari hanze yarwo kandi ritakwemerwa mu gihe mu barishinze harimo uwakatiwe n’inkiko (Deogratias Mushaidi), ibi we abibonamo nko kurenganywa. Gusa ngo ntibacitse intege kuko abayoboke baryo bihaye igihe ngo bakongera guhura no kubyutsa ubusabe bwabo mu 2014.
Semushi uvuga ko ari umuyobozi w’agateganyo w’iri shyaka avuga ko yasubiye i Burayi mu 2014 maze abo yasize ntibumvikana ku bintu bimwe na bimwe, we avuga ko biterwa no kuba abakorera Politiki hanze y’u Rwanda bagendera ku marangamutima n’amakuru babwiwe.
Bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bashinje Semushi kuba yarageze mu Rwanda agahindura imvugo n’umurongo yagenderagaho akiri i Burayi.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Umuseke Ibi yarabihakaniye, avuga ko abo bavuga ibyo abifata nko gusebanya n’indi migambi mibi, avuga ko ahubwo abo bahoranye mu ishyaka Pacte de Défense du Peuple (PDP-Imanzi) bananiwe kumva impamvu yageze mu Rwanda agahindura izina ry’ishyaka.
Ati « (Asubiye i burayi) Nabasobanuriye uko twe mu Rwanda tubona ibibazo n’uburyo duteganya gukomeza .
Ntago twabyunvise kimwe, kandi bibaho, cyane cyane iyo abantu baba banaganira ku bintu badafitiye amakuru amwe. Jye nari mvuye mu Rwanda, mpamaze amezi atandatu, naraganiriye n’abayoboke b’ishyaka, ntabwo ari kimwe n’abantu bicaye i Burayi bagendera ahanini ku marangamutima cyangwa ku mabwire.
Mugihe twari twunvikanye ko tuzakomeza kungurana ibitekerezo, bakatugira inama, bakoze (ab’i Burayi ) inama, bavuga ko bamvanye mu buyobozi by’Ishyaka . »
Semushi avuga ko bamuvanye mu buyobozi bw’ishyaka (Pacte de Défense du Peuple) ribarizwa i Burayi mu gihe iri shyaka atakiririmo ahubwo ari muri Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) rikorera mu Rwanda ndetse ngo yatorewe kubera umuyobozi w’agateganyo.
PDP-IMANZI yarahindutse
Mu 2013 nyuma yo kwangirwa gukora nk’ishyaka ryemewe mu Rwanda, PDP-Imanzi abayigize bihaye kongera guhura mu 2014 bakabyutsa ubusabe bwabo, Semushi avuga ko bongeye guhura maze kuwa 16/03/2014 bashinga ishyaka ryitwa People’s Democratic Alliance (PDA) bahita batangira gusaba uruhushya rwo gukora inama rusange yo gushinga ishyaka banyuze ku karere ka Gasabo.
Ati « Mayor wa Gasabo yadusabye ibisobanuro bijyanye n’imigambi y’ishyaka ryacu twaramusubije hari mu kwa 05/2015. Ariko kugeza na n’ubu nta gisubizo twari twabona. Turacyategereje kuko twasabye uruhushya kandi tugomba kurubona kugira ngo dukore kumugaragaro hakurikijwe amategeko. Icyo ntazi ni igihe tuzabonera urwo ruhushya . »
Semushi avuga ko yemeranywa n’abavuga ko « mu Rwanda kwandikisha i sosiyete y’ubucuruzi byoroshye cyane kurusha kwandikisha ishyaka rya politike »
Ati « Twakoze ibishoboka byose, twagiye ku karere incuro nyinshi, tubonana n’abandi bayobozi bafite mu nshingano zabo iby’amashyaka ya politike, turaganira birambuye ariko tubona ku ruhande rwa Leta nta bushake buhari bwo kwemerera amashyaka ya ‘opposition’ gukora k’umugaragaro . »
Semushi ariko avuga ko nubwo nta byangombwa barabona ishyaka ryabo ngo rihari mu Rwanda nubwo bwose ngo ritarabona uburenganzira buteganywa n’amategeko.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ndetse n’ikigo gishinzwe imiyoborere RGB kugira tumenye impamvu iri shyaka nyuma yo kwisubiraho ritarabona ibyangombwa ntibyadushobokera kuko Umuyobozi w’akarere ka Gasabo hamwe n’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashyaka muri RGB ntibyadushobokera kuko inimero zabo zitariho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


