Umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda uratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi ubwo bari impunzi, badahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize (pansiyo).
Iki kibazo cyagejejwe mu nteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 10 Kanama 2022, bamwe muri ba senateri barimo Havugimana Emmanuel na André Twahirwa bagaragaza ko aba Banyarwanda babayeho nabi, kandi ikibazo cyabo kimaze igihe kirekire kizwi.
Senateri Havugimana yasobanuye ko imwe mu mbogamizi aba Banyarwanda bahura na zo ari uko bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru batarakora mu Rwanda imyaka 15 isabwa n’urwego rw’ubwiteganyirize (RSSB). Ati: “Bamwe bishwe n’ubukene bukabije, ntibahawe pansiyo. Abandi bashaje batarayihabwa. Birababaje.”
Abasaba amafaranga y’ubwiteganyirize harimo abakoreye muri ibi bihugu byombi. Senateri Twahirwa arasaba ko imisanzu batanze yahuzwa, bagafashwa kubona amafaranga y’ubwiteganyirize. Ati: “Dukwiye gushaka uburyo bwo gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke, imisanzu batanze hano no mu Burundi ihuzwe kugira ngo bahabwe pansiyo.”
BWIZA yagiranye ikiganiro n’umwe muri aba Banyarwanda basaba guhabwa ubwiteganyirize. Ni Kayigi Pierre Claver w’imyaka 71 y’amavuko, wabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Burundi kuva mu 1972 kugeza mu 1994 ubwo yatahaga mu Rwanda rumaze kubohorwa n’ingabo za RPA zari zishamikiye kuri RPF Inkotanyi.
Kayigi asobanura ko ubwo yageraga mu Rwanda yakomeje umwuga w’ubwarimu, akora no muri Minisiteri zitandukanye zirimo iyitwaga MININTER (yari ishinzwe umutekano w’imbere n’iterambere ry’abaturage) na MIJEMA yari ishinzwe urubyiruko, akora no mu kigega cya Leta cyitwaga Caisse Sociale (yahindutse RSSB) kugeza mu 2006 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu musaza yasobanuye ko we na bagenzi be, bose hamwe bari 1800, batashye mu Rwanda nyuma yo mu 1994, Leta y’u Rwanda igirana n’iy’u Burundi imishyikirano, yemera kohereza imisanzu y’ubwiteganyirize bw’aba Banyarwanda (3 batanze na 4.5% y’uruhare rwa Leta bakoreraga) kugira ngo bazahabwe aya pansiyo.
Ibi kandi bigaragara mu nyandiko yo ku wa 28 Werurwe 2016 aba Banyarwanda bakoze bagaragaza ikibazo cyabo. Bagize bati: “[Leta y’u Rwanda yasabye] ko imisanzu y’Abanyarwanda bakoreye i Burundi, yiyongereyeho iya Leta y’u Burundi, yazanwa mu Rwanda kugira ngo bahabwe pansiyo hakurikijwe uburambe mu kazi mu bihugu byombi.”
Ngo Leta y’u Rwanda yemeye gutanga pensiyo ishingiye ku burambe ku kazi mu bihugu byombi, ndetse “Leta y’u Burundi [mu Gushyingo 2013] yihutiye kohereza mu Rwanda ya misanzu nk’uko byumvikanyweho mu mishyikirano”, ariko kugeza ubu nta pansiyo barahabwa kandi imisanzu yabo imaze igihe mu isanduku ya RSSB.
Kayigi avuga ko mu gihe bari bategereje guhabwa pansiyo, ndetse na RSSB yaramaze kubyemera, Minisitiri w’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yarabyanze, asobanura guverinoma ko gushyira mu bikorwa iki cyemezo bizahombwa Leta amafaranga y’u Rwanda miliyari 16 kubera ko ngo imisanzu yaturutse mu Burundi nta nyungu yari iyiherekeje.
Yagize ati: “RSSB yasabaga inkunga ya Leta kugira ngo ibashe gutanga izo pansiyo. Noneho twaje kumenya ko Minisiteri ya Finance itabyemeye. Yavugaga ko bitashoboka ahubwo ngo bagira scenario y’uko babona imisanzu. Ibyo twaje kubimenya. Hanyuma hari ikindi, ni uko amafaranga RSSB yasabaga ni miliyari 2 na miliyoni 900, ni yo yasabaga Leta y’u Rwanda kugira ngo RSSB iyashyira kuri ya misanzu bari babonye, ibashe gutanga pansiyo kuri abo bantu. Ntibyakunze, Minisiteri ya Finance yavuze ko itashobora gutanga ayo mafaranga, ahubwo ko bashobora kuduha imisanzu uko yaje.”
Inyandiko banditse isobanura impamvu yo kudahabwa pansiyo na ibisobanura iti: “Impamvu ivugwa ituma hadatangwa pansiyo kuri abo Banyarwanda ngo ni uko imisanzu yaje nta nyungu ziyiherekeje. Hanavugwa ko kuyitanga byateza Leta igihombo kigera kuri miliyari 16, tukaba tutumva icyo gihombo cy’izo miliyari aho gituruka n’uburyo cyabazwe.”
Uyu Minisitiri wari mu nshingano icyo gihe, tariki ya 8 Ukuboza 2015 yabwiye abagize guverinoma ko aba Banyarwanda nta pansiyo bakwiye guhabwa, ahubwo ngo bakwiye gusubizwa imisanzu yabo yaturutse mu Burundi. Iki cyemezo inama ya guverinoma yaragishyigikiye ariko baracyanze, basaba ko icyafatiwe mu mishyikirano y’ibihugu byombi cyubahirizwa.
BWIZA ifite kopi y’ibaruwa y’uwari Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Angelique Kantengwa yo muri Gashyantare 2014 ivuga ko izaha aba Banyarwanda 1800 pansiyo nta mananiza muri Werurwe 2014, hashingiwe ku burambe buteranyije bwo mu bihugu byombi. Ifite indi yo ku wa 29 Werurwe 2019, ubwo uru rwego rwayoborwaga na Tusabe Richard ibahamagarira kujya gufata imisanzu yabo, aho kuba pansiyo.
Iki kinyamakuru kandi gifite kopi y’ibaruwa aba Banyarwanda bandikiye Tusabe Richard tariki ya 3 Mata 2019, bamumenyesha ko badashobora gufata iyi misanzu, basaba guhabwa pansiyo nk’uko byemerejwe mu mishyikirano ya Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi. Kopi zayo zoherejwe mu mutwe w’Abadepite, muri Sena, mu biro bya Minisitiri w’Intebe, mu Rwego rw’Umuvunyi no mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Kayigi arasaba buri rwego rurebwa n’iki kibazo kubafasha. Abasenateri bo barasaba abayobozi bashya ba RSSB, Umuyobozi Mukuru Regis Mugemanshuro na Louise Kanyonga umwungirije gukurikirana iki kibazo, bagafasha aba Banyarwanda kubona pansiyo nk’uko babyemerewe.

8 Responses
Sena iratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi badahabwa amafaranga ya pansiyo
Hari n’abakoze muri DRC. Ahubwo bo ubanza nta na espoir!
Sena iratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi badahabwa amafaranga ya pansiyo
Erega byose bishingiye ku buryo Leta y’u Rwanda yabyifashemo mu kutubahiriza amasezerano yagiranye n’igihugu cy’Uburundi. Naho ubundi u Rwanda rwari rufite gahunda yo gukomeza gushyikirana n’ibindi bihugu kuri iki kibazo. Ariko nta mpamvu yo gukomeza niba n’amasezerano agerwaho ntiyubahirizwe.

Icyo tunenga abayoboye RSSB kugeza ubu ni uko ntacyo bakoze ngo basobanurire inzego zibakuriye iki kibazo bakemera gukora amakosa yo gusubiza abantu imisanzu bazi neza ko binyuranye n’amategeko agenga ubwiteganyirize.Twizeye ko aba bayobozi bashya hari icyo bazakora ngo be gukomeza gukora amakosa abuza abaturage uburenganzira bwabo kuri pansiyo. Dusabye Inteko ishinga amategeko kudufasha gukurikirana iki kibazo twabagejejeho kenshi kuva kera

Ariko U burundi muvuga nubuhe? ubwa Ndayishimiye? ndabakomeje. Bwasigaye kwizina gusa .failed state ntakiza mwategayo
Sena iratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi badahabwa amafaranga ya pansiyo
Ariko U burundi muvuga nubuhe? ubwa Ndayishimiye? ndabakomeje. Bwasigaye kwizina gusa .failed state ntakiza mwategayo