Komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, yatangaje ko igomba gukora iperereza ku ruhare u Rwanda rushinjwa mu mirwano iri kuba hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ni nyuma y’aho guverinoma ya RD Congo itangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri gufasha uyu mutwe witwaje intwaro muri iyi mirwano ibera muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ikirego cya RDC ku Rwanda cyumvikana mu magambo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula yatangaje tariki ya 25 Gicurasi ubwo yari kumwe n’abitabiriye inama yizihirijwemo ivuka ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU.
Minisitiri Lutundula yagize ati: “Ni gute mwasobanura uko ku munsi twizihizaho ivuka ry’umuryango wacu mu gihe twashoboraga gusubiza amaso inyuma, M23 ibifashijwemo n’u Rwanda itera ingabo ziri mu butumwa za MONUSCO? Ntidukwiye gukomeza kutita kuri iki kibazo cyo guhungabanya umutekano.”
Umuyobozi wa komisiyo ya sena ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga, Bob Menendez, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022 yatangarije kuri Twitter ko bamenye ko u Rwanda ruvugwaho gufasha M23 kandi ngo bagomba kubikoraho iperereza.
Menendez yagize ati: “Twamenye amakuru avuga ko u Rwanda na none ruri gufasha abarwanyi ba M23 mu bikorwa by’urugomo, mu kugaba ibitero ku ngabo za RDC, ku bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN n’abasivili. Tugomba kubikoraho iperereza, tugafatira ibihano ababifitemo uruhare.”
Gusa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ubwo yasubizaga ku kirego cya Minisitiri Lutundula, yatangaje ko imirwano y’ingabo za RDC n’abarwanyi ba M23 ari ikibazo kireba Abanyekongo, rwo rudakwiye gushorwamo.
Si ubwa mbere u Rwanda rushinzwe gufasha M23 kuko na mbere y’uko abarwanyi b’uyu mutwe barambika intwaro mu 2013, Leta ya RDC yari iyobowe na Joseph Kabila yarutungaga agatoki ndetse byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba. Rwo rwateye utwatsi iki kirego.

22 Responses
Sena ya USA yiyemeje gukora iperereza ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23
jye aho bigeze mbona isi yataye imirongo aho ibihugu bigiye kwikora icyo byishakiye,
ntakundi rero tugombe twihanangirize uwitwa umwanzi hakiri kare.

Njyembona ibya Congo byamarwa nuko twakwambuka ingabo zachu
ZIkambuka ziga fata igoma

Ibyuvuga birerekana ukuntu tutumva ingaruka z’intambara. Niba twajya gutera Kongo, ninde uvugako Kongo yo itadutera? Ninde uhungukira? Ese koko haba hari gihamya ko tuzahora dutsinda intambara? Nibarize uwanditse ko twatera Kondo: Mu barwana ziriya ntambara, haba harimo abana b’abategetsi cyanga aba bandi twita ngo “abavuga rikijyana”? Intambara iragatsindwa!

Ntawe utaka atababaye!!!

Mbona ko urwanda rwabigenye kuva kera runyuriye muri m23 bikaba byarabananiye ahubwo bicare batuze kuko nibikomeza ndabona abaturage ba Congo bonyine urwanda barwishoborerape

Ariko nkawe uvuga ngo ingabo zambuke zifate Goma, urumva ariyo nama wagiira umuvandimwe koko !!! Ubundi se ikibajyana gufata Goma watubwira icyo ari cyo??? Itonde…

Kuki se iza Congo zitakambuka zigafata Rubavu?
Sena ya USA yiyemeje gukora iperereza ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23
Kuki se iza Congo zitakambuka zigafata Rubavu?
Sena ya USA yiyemeje gukora iperereza ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23
Njyembona ibya Congo byamarwa nuko twakwambuka ingabo zachu
ZIkambuka ziga fata igoma
Sena ya USA yiyemeje gukora iperereza ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23
Ariko u Rda rwaragowe kuki USA izatwigaho knd congo bizwiho kwifasha FDLR imyaka nimyaniko ko USA ntacyo yabikozeho knd bigaragara. Icyo tuzira turakizi nicyo abazungu bashaka kuri Congo kirazwi(nubutunzi buyirimo) twe tudafite gsa Imana niyo nkuru.

Nyumvira aba nabo. Aho gusaba DRC gukemura ikibazo cyayo na M23, kuko ariho ruzingiye, ahubwo ngo bagiye kureba niba U RWANDA rudaha ubufasha M23? AKA NI AKUMIRO. Bakomeze benyegeze, amaherezo bizamenyakana.

Njye mbona RDC yakagombye kujya ikurikirana umwanzi Niyo yirukira igaca akavuyo