Sena irasaba Guverinoma y’u Rwanda gukurikirana no gukemura ikibazo cy’uburenganzira bw’Abanyarwanda bakorera muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), Sudani y’Epfo na Cameroon butubahirizwa.
Aba Banyarwanda boherezwa gukorera muri ibi bihugu bamaze igihe batakamba ngo bafashwe, bavuga ko iyo bagezeyo bahabwa akazi gatandukanye n’agakubiye mu masezerano, abandi bakimwa ibyangombwa bibemerera gukora.
Iki kibazo cyagaragajwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano tariki ya 23 Gashyantare 2022 nk’uko ikinyamakuru KT Press cyabitangaje.
Ni mu gihe iyi komisiyo yemeza ko abo muri ibi bihugu bakorera mu Rwanda, uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bagahabwa akazi kari mu masezerano kandi bakabona ibyagombwa bimerera gukora biboroheye.
Perezida w’iyi Komisiyo, Bideri John Bonds yavuze ko ibi bibazo byamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, isubiza ko ibizi kandi izabishakira umuti yifatanyije n’urugaga rw’abikorera, PSF, cyangwa binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Ifoto: RBA


