Sena yasanze RTDA yaragonze amategeko agena ingurane ku bimuwe mu byabo

Sangiza iyi nkuru

Inteko Rusange ya Sena, kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 yasanze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwokorezi (RTDA) cyaragonze amategeko agena ingurane ikwiye ku baturage bimuwe mu byabo.

Ni umwanzuro yafashe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ku bugenzuzi bwihariye ku miterere y’ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange byakozwe na RTDA kuva tariki ya 1 Nyakanga 2015 kugeza tariki ya 30 Ugushyingo 2020.

Perezida w’iyi Komisiyo, Juvenal Nkusi yavuze ko isuzuma rya raporo ry’Umugenzuzi Mukuru “ryari rigamije kumenya uburyo igenamigambi ry’ibikorwa byo kubaka imihanda ritegurwa n’uko kugena agaciro k’ibikorwa bizahabwa ingurane bishyirwa mu bikorwa.”

Ryari rigamije kandi: “kumenya uburyo inzego zuzuzanya mu guha agaciro no gutanga ingurane ikwiye ku bikorwa bizangizwa, no gutanga inama ku buryo bwo gukemura ku buryo burambye ibibazo bijyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.”

Muri iri sesengura, iyi Komisiyo yasanze “nta cyuho kiri mu mategeko ajyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange” ahubwo isanga “ibikorwa byo kwimura abaturage byakozwe na RTDA byarabangamiye iyubahirizwa ry’amwe mu mahame remezo avugwa mu Itegekonshinga, aho habayeho kudashyira mu bikorwa amategeko, kutita ku nyungu z’abaturage no kutaganira mu gushaka umuti w’ibibazo.”

Mu bibazo byagaragajwe na Komisiyo ya Sena harimo kandi kuba inzego zidategura neza imishinga, bigatuma ingengo y’imari yagenewe ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange idateganywa, n’imikorere itanoze hagati y’inzego cyane cyane mu bijyanye no kubaka imihanda.

Mu kungurana ibitekerezo ku igenzura ku bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu mishinga yo kubaka no kwagura imihanda mu Gihugu, Abasenateri bongeye gushimangira ko mu kwimura abantu hakwiye kubahirizwa ibiteganywa n’amategeko kandi bigategurwa mu buryo bunoze.

Sena yafashe icyemezo cyo kuzahamagaza uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda, agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragajwe n’ingamba zatuma kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, by’umwihariko ibikorerwa ahagenewe kubakwa imihanda, bikorwa hitabwa ku nyungu z’abaturage n’iz’Igihugu muri rusange.

Ivoomo: Sena y’u Rwanda

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *