Umusenateri mu Rwanda, Evode Uwizeyimana, avuga ko nta mpamvu ihari yatuma Abanyarwanda bizihiza imyaka 60 babonye ubwigenge kuko ngo ikintu cyabaye kuwa 1 Nyakanga 1962, kitakwitwa ubwigenge. Senateri avuga ko impamvu ubu ibyo u Rwanda rwahawe n’Ububiligi atari ubwigenge harebwe ko kuri uwo munsi nyir’izina abantu bishwe no ku minsi yakurikiye kugeza kuwa 4 Nyakanga 1994. Yabwiye TNT ati ” Leta ya Mbere ya Gregoire Kayibanda yibanze ku gutoteza igice kimwe cy’Abanyarwanda. Iyo Leta yo ubwayo ntiyafata ibyemezo, iby’ingenzi byafatirwaga i Buruseli.” Yakomeje agira ati ” Iyo Leta yakurikiwe n’iya Habyarimana nayo yakoze ibisa ku bijyanye no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Iyo nayo ku buryo bukomeye Abafaransa bari bayifitemo uruhare rukomeye. U Rwanda ntabwo rwari rufite ubwigenge.” Uyu musenateri yabajije ati ” Kuwa 1 Nyakanga 1962 Abatutsi barahigwaga, amazu yabo yaratwitswe abandi baricwa cyangwa bajya mu buhungiro, ese ubwo hari iki cyo kwishimira kuri uyu munsi?” Ubusanzwe mu Rwanda umunsi w’Ubwigenge uhabwa agaciro, ubarwa nk’ikiruhuko mu gihugu gusa nta birori bikorwa na Leta. Hari abavuga ko ari uko igihugu kitagwigondera gukoresha ibirori bikurikiranye kuko kuwa 4 Nyakanga buri mwaka hizihizwa umunsi wo kwibohora. Hari abavuga ko u Rwanda rwabonye ubwigenge bucagase mu 1962, ko ari ubwo mu mpapuro gusa (Uhuru wa bendera) kimwe n’izindi mpamvu zivugirwa mu matamatama.

4 Responses
Senateri Evode Uwizeyimana ku mpamvu u Rwanda rutizihije yubile y’imyaka 60 y’ubwigenge
None se Ubu U Rwanda avuga atyo bwo ntiruyoborwa hagendewe ku mabwiriza ya bagashakabuhake….?Nawe(Evode nyine)arabizi ndetse kuturusha…
Afurika ntiyigenga….
Kandi se abapfa Ubu bwo ku ngoma arimo ntabantu bapfa bayizize….amenye ko Nta ngoma itica….ahubwo Uwo ikamira ntabibona!!!…