Senateri Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Zena Abayisenga.
Videwo y’ubukwe bwa Senateri Evode na Zena n’amafoto ya ‘screenshot’ bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Bigaragara ko umuhango wo kwiyakira bawukoreye muri Intare Arena, gusa aho basezeraniye n’igihe basezeraniye ntiturabimenya.
Ubukwe bwabo bubaye nyuma yo gusezeranira imbere y’amategeko mu karere ka Nyarugenge tariki ya 29 Ukwakira 2021, igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’aka karere.

2 Responses
Senateri Evode Uwizeyimana yashyingiwe
Tujye twishimira demokarasi muri byose. Demokarasi ivuzeko amadini yose ashobora guturana nta kibazo. Iyo tuguma ku ruhu rwa Kiliziya Gatorika nka kera, senateri wacu twari kumutera amabuye yuko muri iri dini, ntawe usezerana kabili. Byari kuvugwa ko bariya bageni bishoye mu busambanyi! Dushimire Imana yuko yoroheje ubuzima. Buri wese ashobora kwihimbira idini! Ubukwe bwiza n’urugo ruhire.