Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Congo ibangamira ibikorwa byo kubungabunga inyamaswa, kuko ituma abaturage bahungira mu mashyamba, amarondo y’abazirinda agahagarara, ndetse uduce twagenewe kurengera ibinyabuzima tugahinduka ibibuga by’imirwano.
Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2026, ubwo yitabiraga Inama y'Ihuriro Mpuzamahanga ku Bidukikije yabereye i San Luis Potosí muri Mexique.
Ni inama iri guhuza abahagarariye amashyaka arengera ibidukikije yo mu bihugu bitandukanye, kuva ku wa 22 kugeza ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Mu kiganiro yatanze muri iriya nama, Habineza yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubungabunga inyamaswa, atanga urugero rwa Pariki y’Igihugu y’Akagera aho umubare w’inzovu ziyibamo wavuye kuri 26 mu 1975 ukagera nibura kuri 150 muri Nyakanga 2026.
Yavuze kandi ko intare ziba muri iyi Parike zo zavuye kuri zirindwi zayisubijwemo muri 2015 zikagera nibura kuri 70 mu 2026, mu gihe inkura z'umukara zayigaruwemo muri 2017; na ho iz'umweru zirenga 100 zikaba zarayigaruwemo hagati ya 2021 na 2025.
Habineza yashimangiye ko ibi bitabaye ku bw'impanuka, ati: "Ibi ntibyabaye ku bw’impanuka. Byashobotse kubera amarondo ya buri munsi akorwa n’abashinzwe kurinda pariki, ubuvuzi bw’inyamaswa n’ingamba zikomeye zo kuzirinda.”
Yagaragaje kandi ko umubare w’ingagi zikurikiranwa mu Rwanda wo wavuye kuri 328 mu 2018 ukagera kuri 395 mu 2024, mu gihe mu Karere k’Ibirunga gahuriweho n’u Rwanda, Uganda na RDC, ingagi zavuye kuri 254 mu 1981 zikagera kuri 1,063.
Ku bijyanye n’intambara yo muri RDC, Habineza yavuze ko ibikorwa byo kurengera inyamaswa bidashobora gutandukanywa n’umutekano w’abaturage n’amahoro.
Ati: “Intambara ituma imiryango y’abaturage yavuye mu byayo ijya mu mashyamba, igahagarika amarondo y’abashinzwe kurinda inyamaswa, ndetse uduce twagenewe kubungabungwa tugahinduka ibibuga by’imirwano. Ntidushobora kurinda inyamaswa tudashyize imbere kurinda abantu no kubungabunga amahoro.”
Habineza yasabye ko ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima bitibanda gusa ku mibare y’inyamaswa, ahubwo ko hanakwiye kwitabwa ku mibereho yazo, indwara, ibikomere, kubura aho ziba, ubwoba n’ihungabana.
Yagize ati: “Dushimishwa no kubona umubare w’inyamaswa wiyongera, ariko imibare yonyine ntihagije. Kurinda ubwoko bw’inyamaswa bisobanuye kurinda ubuzima bwa buri nyamaswa ibugize.”
Habineza yanagaragaje ko abaturage batuye hafi ya za pariki bakwiye kungukira mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, atanga urugero rw’u Rwanda rutanga 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri pariki ku baturage bazituriye.
Yavuze ko kugeza mu 2026, amafaranga arenga miliyari 23 Frw yari amaze gushyirwa mu mishinga irenga 1,300 irimo amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwa byo kugeza amazi ku baturage n’imishinga ibyara imirimo.
Yasabye amashyaka arengera ibidukikije ku Isi gushyigikira ibyifuzo bitanu bizashingirwaho mu masezerano ya San Luis (San Luis Pact).
Ni ibyifuzo birimo kurinda amashyamba n’inzira inyamaswa zinyuramo, kurwanya ubuhigi n’ubucuruzi bw’inyamaswa butemewe, gusaranganya n’abaturage inyungu z’ubukerarugendo, gushyira imibereho myiza y’inyamaswa muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera abakozi bashinzwe kubungabunga ibidukikije mu bihe by’intambara.
Yasabye kandi ko ibihugu byajya bitanga raporo buri mwaka ku ntambwe byateye mu gushyira mu bikorwa izo ngamba, ashimangira ko "inyamaswa ntizishobora kwivugira. Tutazivugiye, nta wundi uzazivugira.”


