Bwiza
ads

Senateri Habineza yasabye abarwanashyaka ba Green Party gushyira imbere politiki y’amahoro n’ubwubahane

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 10 Ukwakira 2026 saa 18:40
Iminota 1 yo gusoma
Senateri Habineza yasabye abarwanashyaka ba Green Party gushyira imbere politiki y’amahoro n’ubwubahane

182138

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Hon. Dr. Frank Habineza, yasabye abarwanashyaka baryo gushyira imbere politiki y’amahoro n’ubwubahane, birinda ivangura, mu gihe ishyaka rikomeje gahunda yo gushyiraho inzego zaryo mu mirenge yose igize u Rwanda.

Ibi Frank Habineza yabigarutseho ubwo yatangizaga inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026.

Ni igikorwa cyanitabiriwe n’abashyitsi baturutse muri Danemark.

Mu kiganiro yagiranye n’abarwanashyaka, Habineza yabibukije amahame shingiro y’ishyaka ayoboye, arimo demokarasi no kurengera ibidukikije, anagaruka ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no mu miyoborere.

Yashimangiye ko ishyaka rishyize imbere politiki ishingiye ku mahoro, kuramba no kubahana, aho abantu bashobora gutanga ibitekerezo no gukorana batavangurana.

Ati: “Dukeneye politiki irambye kandi dushyize imbere politiki y’ubwubahane, ntidukeneye politiki y’ivangura.”

Inama n’amahugurwa byabereye i Musanze byasize hashyizweho inzego za Green Party ku rwego rw’imirenge ya Muhoza na Cyuve. Iyi gahunda icyakora izakomereza mu yindi mirenge 13 igize aka karere, kugira ngo ishyaka rigire inzego mu mirenge yose ya Musanze.

Gahunda yo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’imirenge yatangiriye mu Karere ka Burera, ikomereza mu Karere ka Gicumbi, ikaba iteganyijwe gukwira mu mirenge 416 igize u Rwanda.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.