brabus.jpg

Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki

Sangiza iyi nkuru

Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Havugimana Emmanuel avuga ko yari kwishimira kubona umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yubatse ishuri ryigisha umuziki rikamwitirirwa.

Ni igitekerezo yatanze nyuma y’aho hamenyekanye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yaramaze kugura imodoka ya Mercedez Benz G Brabus ibarirwa mu gaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo yamaze kugera i Kigali.

Senateri Havugimana abona ari igihombo ku Rwanda kuba uyu muhanzi yagura iyi modoka yo kugendamo, ifite imyanya yo kwicaramo ine, kandi ngo yakabaye agura byibuze Toyota RAV4 cyangwa Toyota Land Cruiser V8 yubashywe mu gihugu, amafaranga sigaye akayakoresha ibikorwa bigirira akamaro rubanda.

Mu ngero yatanze z’ibikorwa bifitiye akamaro rubanda Bruce Melodie yakora, Senateri yavuzemo kuba yakubaka inzu ze bwite, agaha abafundi akazi, akanateza imbere ababumba amatafari, abacuruza sima, amabati n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Senateri Havugimana yagize ati: “Njyewe buriya mbona ari igihombo ku Rwanda. Ariya mafaranga iyo ayubakamo inzu enye za miliyoni 40 Frw, yari guha akazi abafundi benshi, akagura amatafari, sima, amabuye, amabati n’ibyuma, amafaranga agateza imbere Abanyarwanda. Asigaye miliyoni 40 akayagura RAV4.”

Yavuze ko na nyuma y’imyaka 80, izi nzu zazaba zigihagaze, abantu bakazimwibukiraho ko ari we wazubatse, agaha abantu akazi.
brabus.jpg

Ishuri ryigisha umuziki ryamushimisha kurushaho

Senateri Havugimana yavuze ko icyamushimisha kurushaho ari ukubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki, rikitwa Bruce Melodie Arts School, rikigisha abana benshi b’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Umva nkubwize ukuri! Jyewe byanshimisha kurushaho yujuje ishuri ry’umuziki tukaryita Bruce Melodie Arts School, rikigisha abana benshi b’Abanyarwanda.”

Yumva ko mu gihe yaba yubatse iri shuri, mu mafaranga miliyoni 200 hasigaranamo nka miliyoni 50, akaguramo imodoka nziza. Ati: “Kandi yaryubaka hagasigara na miliyoni 50 zavamo imodoka nziza. Burya amashuri ntahenda kuko aba ari ama salles manini y’ibyumba bine gusa.”

Gusa Senateri Havugimana yiseguye, asobanura ko iki ari igitekerezo cye bwite nk’umuntu mukuru, ari inama yagira n’umuhungu we mu gihe yaba abonye amafaranga miliyoni 200.

Abajijwe icyo yasaba Bruce Melodie mu gihe babaye bahuye, Senateri Havugimana yavuze ko yamushimira kuba yarabashije kugura iyi modoka, ariko akamusaba kuzubaka iri shuri mu gihe yazaba abonye andi mafaranga. Ati: “Jyewe namuha congratulations nk’umuhanzi! Nkamusaba ko nabona andi, azatwubakira iryo shuri.”
havu.png

Avuga ko nta kagambane yagiriye Melodie

Ku mbuga nkoranyambaga, abazikoresha bakomeje guhererekanya igitekerezo Senateri Havugimana yatanze ku nkuru y’imodoka ya Bruce Melodie, aho yavuze ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, cyakabaye kiyisoresha umusoro uri ku rugero (rate) rwa 200%.

Iki gitekerezo kigira kiti: “Ariko mujye mubagira inama! Ubu aya mafaranga iyo ayubakamo ishuri ry’imyuga nka TVET abana baryigamo bari kuzamuririmba kugeza ashaje avuye ku Isi ndetse ishuri bakariha izina rye! Ariko iyo modoka igendamo abantu bane ntacyo imariye igihugu. RRA iyisoreshe 200%.”

Abajijwe niba gutanga igitekerezo cy’uko iyi modoka yasoreshwa kuri uru rugero bidasa n’akagambane yaba agirira uyu muhanzi, Senateri yavuze ko atari ko biri kubera ko yagitangiye mu ruhame, ati: “Abagambanyi barongorerana.”

Yongereyeho ati: “Sinamugambaniye nk’uko ubivuga, Rwanda Revenue buriya nayo ifite amategeko ikurikiza, hari n’aho nabonye bandika y’uko imisoro yavuyeho ku modoka zihenze […] ntabwo mbizi rwose. Ntacyo dupfa n’uriya muhanzi rwose, sinanamuzi. Natanze igitekerezo cyanjye uko mbibona, ikintu nakoresha amafaranga miliyoni 200 nyabonye.”

Byatangiye mu mwaka ushize bivugwa ko Bruce Melodie yatumijeho imodoka ya Brabus 700 ifite agaciro gakabakaba miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, gusa mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda tariki ya 23 Ukwakira 2021 yarabihakanye, ariko avuga ko aramutse abonye ubushobozi yayigura.

Uyu muhanzi icyo gihe yagize ati: “Ayo makuru ntabwo ari yo. Barabihimbye. Ariko baranyifuriza neza. Nyabonye nayituma da! None se hari umuntu bitabera kugaragara neza? Nayigura, nkajya nyigendamo gusa ubu ngubu ibyo bavuga si byo.”

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Bruce-Melodie-yahakanye-ntiyigeze-agura-imodoka-ya-Frw-miliyari

Ariko ubu ngo uyu muhanzi yamaze kugura ubwoko bw’iyi modoka ariko ku mafaranga miliyoni 200, akaba aratangira kuyigendamo mu minsi mike iri imbere nyuma yo gutunganywa neza.
melodi.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki
    Ni byiza kabisa. Dukeneye abahanzi bifitiye icyizere. Bashibora kubeshwaho nakazi bakora

  2. Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki
    Ni byiza kabisa. Dukeneye abahanzi bifitiye icyizere. Bashibora kubeshwaho nakazi bakora

  3. Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki
    Ariko abantunkaba babaho bavugakubandi,ibinukutamenya umwanya afite mubuyobozi guphakuvuga ibiterekeranye ntibigukwiye.

  4. Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki
    Ariko abantunkaba babaho bavugakubandi,ibinukutamenya umwanya afite mubuyobozi guphakuvuga ibiterekeranye ntibigukwiye.

  5. Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki
    Bruce,congz.
    Afite uburenganzira bwo gukoresha cash ze ibye.
    Senateri nawe afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye mu bwisanzure.
    RRA nayo ifite uko ibona ibyobgushyiraho rate of taxation.
    Ibintu Ni amahoro rero.

    Gusa Muvandimwe ITAHIWACU,irya Mukuru Jya uryumva. Hahirwa abagira ababagira inama.

  6. Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki
    Bruce,congz.
    Afite uburenganzira bwo gukoresha cash ze ibye.
    Senateri nawe afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye mu bwisanzure.
    RRA nayo ifite uko ibona ibyobgushyiraho rate of taxation.
    Ibintu Ni amahoro rero.

    Gusa Muvandimwe ITAHIWACU,irya Mukuru Jya uryumva. Hahirwa abagira ababagira inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *