Mupenzi George wari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye ku mirimo ye.
Amakuru y’ubwegure bwe yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X.
Iti: “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”
Mupenzi yari umusenateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2019, aho yinjiye muri Sena ahagarariye intara y’uburasirazuba.
Mupenzi asanzwe ari impuguke mu by’Imiyoborere n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ndimi, akanagira iy’icyiciro cya kabiri mu mategeko.
Mbere yo kuba umusenateri yari yaragiye akora imirimo itandukanye, irimo kuba umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.



One Response
Senateri Mupenzi yeguye
Nyamara ahubwo yaratinze. Yamye ari umusongarere cyane. Abamuzi mu Seminari, i Ruhande, Kabusunzu n’i Burayi bibaze uko yageze hariya.
Sena n’inteko bitaha rwose bazagerageze gushyiramo abantu b’abahanga kandi binyangamugayo.
Arinhombwa abagabirwa habe kubaza benshi mbere yo kurahira.
Ejo bundi mwumvise inteko asaba Loni. Gufasha M23. Ni akumiro.