Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode, abona ntacyo ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zizakora muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Ibi arabishingira ku nzitizi zirimo gucikamo ibice kwazo; aho zimwe ziri muri RDC hashingiwe ku masezerano y’impande ebyiri, iziriyo hashingiwe ku myanzuro yafashe na ba Perezida bo muri EAC, hakaba n’urundi ruhande ruri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MONUSCO.
Senateri Uwizeyimana mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2022, nyuma yo kugaragaza inzitizi zitandukanye, yabajijwe niba abona ingabo za EAC nta musaruro zizatanga, asubiza ati: “Reka nkubwire, iyi cocktail ntimirika. Ntimirika pe! Nta n’icyo izakora.”
EAC yateganyije ko ingabo za Kenya zizakorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereyemo abarwanyi ba M23. Uyu musenateri ahamya ko zitazigera zirwanya uyu mutwe witwaje intwaro, ngo ahubwo zizarengera ibikorwa by’ishoramari by’igihugu cyazo biri mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Misiyo ntishoboka. Kenya ifite investiments muri Congo. Bazarengera investiments (ishoramari) zabo, ntabwo bazarwana. Kenya izarwana na M23? Reka dutegereze turebe, tuzagaruke aha ngaha. Reka reka reka!”
Igikorwa cyo kohereza ingabo muri RDC gishingira ku myanzuro yafatiwe i Nairobi muri Kenya n’abakuru b’ibihugu bigize EAC muri Mata 2022.



2 Responses
Senateri Uwizeyimana Evode abona ‘misiyo’ y’ingabo za EAC muri RDC idashoboka
bararwana nabo babaziziki kobariwabo
Senateri Uwizeyimana Evode abona ‘misiyo’ y’ingabo za EAC muri RDC idashoboka
bararwana nabo babaziziki kobariwabo