Senegal: Hagenwe itariki nshya y’amatora ya perezida

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Senegal yagennye itariki ya 24 Werurwe nk’itariki nshya y’amatora ya perezida yatinze muri iki gihugu, nk’uko umuvugizi wayo yabitangaje ku wa Gatatu nyuma y’Inama y’Abaminisitiri, anatangaza iseswa rya guverinoma no gushyiraho minisitiri w’intebe mushya.

Perezida Macky Sall wabujijwe kongera kwiyamamariza kuba perezida kubera manda ntarengwa, yavuze mu ntangiriro za Gashyantare ko yari yasubitse amatora amezi 10, hasigaye ibyumweru bike ngo abe ku itariki ya 25 Gashyantare yari ateganyijweho. Iri tangazo ryinjije Senegal mu kajagari igihe imyigaragambyo ya opozisiyo yuzuraga mu mihanda.

Urwego rukuru rushinzwe amatora muri Senegal n’Akanama k’Itegeko Nshinga, byanze icyifuzo cyo gutinza amatora bitegeka guverinoma gushyiraho umunsi mushya w’amatora vuba bishoboka nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ivuga.

Ku wa Gatatu, nyuma y’inama y’inama y’abaminisitiri, umuvugizi wa guverinoma, Abdou Karim Fofana, yavuze mu itangazo ko perezida yamenyesheje akanama ko itariki y’amatora nshya yagenwe ari ku Cyumweru, itariki ya 24 Werurwe 2024. ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *