Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere i Dakar, muri Senegal hateraniye inama nyafurika ku kwihaza mu biribwa izwi nka “Africa Food Systems Forum” ya 2025, aho Perezida Kagame wifatanyije na Perezida Bassirou Diomaye Faye Senegal, yagiriye inama urubyiruko yo kudahunga ibibazo bagahangana nabyo kuko n’aho bahungira babisangayo.
Urubyiruko hamwe n’abayobozi muri gahunda z’ibiribwa bikomoka mu buhinzi baturutse muri Afurika, bateraniye muri iyi nama kugira ngo baganire ku buryo urubyiruko rushobora guhabwa imbaraga zo kuyobora ejo hazaza h’ubuhinzi muri Afurika.

Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagize ati: “Tugomba kwibanda ku rubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage bacu, binyuze mu burezi, binyuze mu gutera inkunga, binyuze mu bufatanye butandukanye kugirango ubwo bwenge bwose bw’urubyiruko hamwe n’udushya twabo n’ibitekerezo mu bijyanye no kwihangira imirimo bishobore gutera imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko ariko urubyiruko narwo rugomba kubanza kumva ko ari inshingano zarwo.
Ati:”Nta kwicara inyuma ngo utegereze kugeza igihe habaye ikibazo kandi utegereze ko umuntu azaza kugufasha.”

Yaboneyeho kugenera urubyiruko ubutumwa burimo inama.
Ati: “Rubyiruko, ubutumwa bwanjye bworoshye kuri mwe ni: reka ntitugahunge ibibazo. Kuberako n’aho wirukira, uzahasanga ibibazo, bishobora no kuba ibibazo byinshi. Cyane cyane igihe bazagusubiza inyuma aho waturutse. Ariko iruhande rw’ibyo, shakisha intego, umenye ko hazabaho ibibazo, gerageza unanirwe ariko ntuzabure kugerageza. ”

Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 600 bo nzego zinyuranye zirimo guhanga udushya, abarimu ba za kaminuza na ba rwiyemezamirimo ije ikurikira ebyiri zabereye i Kigali mu mwaka ushize wa 2024.


