Senegal: Inkongi y’umuriro mu bitaro yahitanye impinja 11

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Gicurasi, impinja 11 zapfuye zizize inkongi y’umuriro yadutse mu bitaro bya Tivaouane, ibyago ngo byerekana amakosa akomeye ya sisitemu y’ubuzima ya Senegal.

Minisitiri w’ubuzima Abdoulaye Diouf Sarr yavuze ko inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi mu gice cy’abana bakivuka mu Bitaro bya Abdoul Aziz Sy Dabakh.

Yagize ati: Igice gifite ubushobozi bw’abana 13; Ati: “Mu gihe cy’umuriro hari 11, abaforomo batashoboye kurokora”.

Umuyobozi w’akarere ka Tivaouane, Demba Diop, we ariko yavuguruje ibi agira ati: “Abana batatu barokowe.” Yongeyeho nawe ko iyi nkongi yatewe na court-circuit igahita ikwirakwira byihuse.

Umubyeyi utaramenyekana yabwiye urubuga Dakaractu ati: “Umuhungu wanjye yabatijwe ejo, afite iminsi icyenda gusa. Icyumba cy’ababyeyi cyari cyuzuye kandi ndatekereza ko nta barokotse.”

Abantu batandukanye bakomeye bageze kuri ibi bitaro nijoro. Perezida Macky Sall, uri mu mahanga, yohereje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Antoine Diome.

Perezida Macky Sall yanditse kuri Twitter agira ati: “Namenye kandi mbabajwe n’urupfu rw’abana 11 bavutse biciwe mu nkongi y’umuriro yabereye mu ishami rya néonatalogie ry’ibitaro” bya Tivaouane.

Yongeyeho ko yihanganishije imiryango n’ababyeyi b’aba bana .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *