Perezida wa Senegal, Macky Sall yatangarije kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Gashyantare, mu kiganiro cyatambukaga kuri televiziyo y’igihugu ko nyuma yo kugirwa inama n’Inama ishinzwe kurinda itegeko nshinga, yisubiye ku kugabanya imyaka manda ayoboye yari kuzamara aho yateganyaga ko yava ku myaka 7 ikagera ku myaka 5, naho umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga kugirango kugabanya imyaka ya manda bizashoboke ukazatangwa kuwa 20 Werurwe.
Kuri ubu nubwo byari byagizwe ibanga manda ya perezida Macky Sall igomba kuzarangira mu 2019 mu gihe iyo ibyo yari yatangaje byo kugabanya imyaka ya manda bishoboka yari kuzageza mu mwaka utaha wa 2017.
Mu gusobanura uku kwisubiraho kwe, perezida Macky Sall yasobanuye ko impamvu nta yindi ari ukubahiriza itegeko nshinga by’umwihariko ingingo ya 92 itegeka umuyobozi wese kubaha ibyemezo by’inama irinda itegeko nshinga nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Muri rusange ku kijyanye no kugabanya imyaka ya manda y’umukuru w’igihugu, inama ishinzwe kurinda itegeko nshinga irakemera, ariko ngo bikaba bigomba guca muri kamarampaka aho umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga uzashyirwa ahagaragara kuwa 20 Werurwe nk’uko twabivuze haruguru.
Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwo ruvuga ko rwatengushywe na perezida Sall. Fadel Barro, umuyobozi wa Y’en a marre ku murongo wa telephone avugana na RFI yavuze ko perezida Macky Sall yari afite amahirwe yo guhindura ibintu none ngo biranze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


