img_5516_0

Senegal: Yatawe muri yombi azira kwangiza ifoto ya Perezida Diomaye Faye

Sangiza iyi nkuru

Muri Senegal, umusore wagaragaye muri videwo yamamaye acagagura ifoto y’akazi ya Perezida Bassirou Diomaye Faye yongeye gufungwa by’agateganyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Ugushyingo.

Iyi videwo ye ije mu bihe bya politiki bitoroshye aho abarwanashyaka benshi bashyira amashusho nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari amakimbirane hagati ya perezida na minisitiri w’intebe.

Muri iyo videwo yagiye ahagaragara, Mouhamadou Bachir Sylla, umurwanashyaka ukomoka i Saint-Louis, muri Senegal, agaragara ashishimura ifoto yemewe ya Perezida wa Repubulika, Bassirou Diomaye Faye, mbere yo kujugunya cadre hasi.

Ku wa Gatanu, itariki ya 28 Ugushyingo, yongeye gufungwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwatanze ibirego byinshi birimo: gutuka perezida, gutuka rubanda, ndetse n’ibikorwa bishobora gutesha agaciro inzego za Repubulika.

Mu byumweru byinshi bishize, videwo zisa n’iyo zakomeje kuzenguruka. Abarwanashyaka bifata amashusho barimo kwivana mu nshuti za perezida kuri page ye ya Facebook, cyangwa bakura ifoto ye ku rukuta bakayisimbuza iya Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko.

Mouhamadou Bachir Sylla avuga ko iyi videwo yafashwe “yiherereye” kandi ko yasohotse atabizi. Avuga ko yicuza ibyo yakoze, asobanura ko yabitewe n’uburakari.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *