gpplwthbcaaujxe.jpg

Sergey Lavrov aremeza ko Ingabo z’u Bufaransa zigiye kuba ibipimo by’Ingabo z’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yamaganye inama ku mutekano wa Ukraine izabera mu Busuwisi muri Nyakanga, mu ruzinduko arimo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Uyu mudipolomate mukuru w’u Burusiya yavuze ko mu ruzinduko arimo muri Afurika ku wa Kabiri, ko abarimu b’abasirikare b’Abafaransa muri Ukraine bazaba “ibipimo byemewe” ku Ngabo z’u Burusiya.

Sergey Lavrov yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Congo, Jean Claude Gakosso. Kuri uyu wa Kabiri kandi yabonanye na Perezida Sassou Nguesso.

gpplwthbcaaujxe.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yongeyeho ko abarimu b’Abafaransa bari basanzwe ku butaka bwa Ukraine mu rwego rwo gutoza ingabo zayo nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.

Lavrov yagize ati: “Tutitaye kuri status yabo, abayobozi b’ingabo cyangwa abacanshuro ni ibipimo (targets) ku ngabo zacu”.

Umuyobozi mukuru w’ingabo muri Ukraine yavuze ko yasinye impapuro zemerera abarimu b’igisirikare cy’u Bufaransa kuba mu bigo by’imyitozo bya Ukraine. Icyakora, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko mu cyumweru gishize atazagira icyo avuga ku “bihuha” bivuga ko u Bufaransa bufite ingabo muri Ukraine.

Ibiro bya Macron byanze gutanga ibisobanuro ku magambo ya Lavrov.

Inyandiko zasohotse ku rubuga rwa interineti muri Mata 2023 zerekana ko ingabo zidasanzwe zaturutse mu Burengerazuba zari ku butaka bwa Ukraine, abasirikare benshi baraturutse mu Bwongereza, Amerika , mu bihugu bya Baltique, ndetse n’u Bufaransa.

Ntabwo byari bisobanutse neza icyo izo ngabo zakoraga cyangwa umubare wazo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yageze muri Repubulika ya Congo kuwa Mbere nimugoroba mu ruzinduko yagiriye muri Afurika y’iburengerazuba, aho guhirika ubutegetsi no kutishimira abahoze ari abakoloni nk’u Bufaransa na ba mpatsibihugu nka Amerika byagize uruhare mu guhindura ibihugu bimwe na bimwe bigahitamo gukoranana na Moscou.

Lavrov yasuye umugabane wa Afurika inshuro nyinshi mu myaka mike ishize mu gihe u Burusiya bwashakaga gushyigikirwa cyangwa nibura kutabogama ku bihugu 54 bya Afurika nyuma y’uko intambara ya Ukraine itangiye.

gpj295_x0aa8qiw.jpg

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ivuga ko ku wa Mbere, Lavrov yabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Guinea, Morissanda Kouyaté.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *