Sergio Ramos na we agiye kujya yamamaza u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko yamaze gusinyisha umunya-Espagne Sergio Ramos wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid.

Ramos winjiye muri iriya kipe y’i Paris ku buntu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko PSG yabyemeje ku mbuga nkoranyambaga zayo imuha ikaze.

Iti: “Ikaze Sergio! PSG inejejwe no gutangaza ukuza kwa Sergio Ramos. Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi w’umunya-Espagne yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azarangira ku wa 30 Kamena 2023.”

PSG Ramos yerekejemo isanzwe ifitanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ibi bisobanuye ko Ramos agiye gufatanya n’ibindi bihangange nka Neymar Jr, Kylian MbappĂ©, Angel Di Maria, Marco Verratti, Marquinhos…mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Uyu myugariro ufatwa nk’uwa mbere ku Isi abaye umukinnyi wa kane ukomeye PSG isinyishije muri iyi mpeshyi.

Ni nyuma y’Umuholandi Georginio Gregion Emile Wijnaldum wahoze akinira Liverpool, Umunya-Maroc Achraf Hakimi wahoze akinira Inter Milan ndetse n’umunyezamu Gianluigi Daunnaruma w’ikipe y’igihugu y’Abataliyani.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *