Sergio Ramos yasutse amarira asezera kuri Real Madrid

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Sergio Ramos wari Kapiteni wa Real Madrid, yasutse amarira ubwo yasezerwagaho n’iyi kipe, gusa atanga icyizere cy’uko hari igihe kizagera akagaruka muri iyi kipe.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Ramos yasezeweho na Real Madrid yari amazemo imyaka 16, mu muhango wabereye kuri Stade yayo ya Santiago Bernabeu.

Ni umuhango uyu mukinnyi yagaragayemo arira ubwo yasezeraga kuri Real Madrid agaragiwe n’umuryango we.

N’ikiniga cyinshi Ramos yagize ati: “Ndagira ngo mvuge ko tuzabonana vuba aho kuvuga ko mbasezeyeho. Bitinde bitebuke nzagaruka. Ikindi Madrid izahora mu mutima wanjye.”

Yunzemo ati: “Nagakunze gusezerera kuri Bernabeu (Stade ya Real Madrid). Mu by’ukuri nta muntu uba yiteguye uyu munsi, ni umunsi ukomeye cyane muri kariyeri yanjye.”

Mu kiganiro cya nyuma Sergio Ramos yagiranye n’itangazamakuru nk’umukinnyi wa Real Madrid, yavuze ko yategereje igihe kirekire ko iriya kipe yamuha amasezerano mashya bijyanye n’uko yari yafashe icyemezo cyo gukomeza kuyikinira, gusa agaheba.

Yavuze ko yari yemeye ibyo Real Madrid yari yifuje kumuha, gusa mu cyumweru gishize agatungurwa no kubwirwa ko igihe cy’ibyo yari yemerewe cyarangiye.

Ati: “Ntabwo nigeze nshaka kuva muri Real Madrid, buri gihe nifuzaga kuguma hano. Mu mezi make ashize ikipe yampaye amasezerano y’umwaka umwe nkanagabanya umushahara.”

Hari amakuru avuga ko Ramos yaba yarapfuye na Real Madrid amafaranga, gusa uyu mukinnyi yayahakanye yivuye inyuma.

Ati: “Ndagira ngo nsobanure neza ko amafaranga atigeze aba ikibazo, na Perezida arabizi. Mu biganiro bya vuba, nemeye amasezerano no kugabanyirizwa umushahara, nyuma nza kubwirwa ko nta masezerano ngihawe.”

“Nabwiye ko usibye kuba nari nayahaye umugisha ibyo bampaga, byari bifite igihe bizarangirira sinabimenya; byarantunguye cyane. Ni ukuri ko nabibwiwe mu cyumweru gishize binyuze mu mu-agent wanjye, ko ibyo twari twahawe byarangiye tutabizi.”

Ramos abajijwe ikipe nshya agomba kwerekezamo, yavuze ko hari amakipe menshi yamuvugishije, gusa akaba ari bwo agiye gushaka ikipe nshya.

Hari amakuru yavugaga ko Ramos ashobora gusubira mu kipe ya Sevilla FC yazamukiyemo, gusa yavuze ko iyi kipe itari mu makipe ateganya kujyamo.

Mu myaka 16 Sergio Ramos yari amaze muri Real Madrid, yayikiniye imikino 671 ayitsindira ibitego 101.

Uyu musore yatwaranye na Madrid ibikombe 23, birimo bitanu bya Shampiyona ya Espagne, bine bya UEFA Champions league, bine by’ama-Clubs, bitatu bya Super Coupe y’u Burayi na bibiri bya Copa del Rey bimugira uwa kabiri watwaye byinshi mu mateka ya Real Madrid, nyuma ya Paco Gento.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *