Nyuma y’imirwano ikaze ku Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, inyeshyamba za M23 n’abafatanyabikorwa bazo bigaruriye Umudugudu wa Mayimingi muri Teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano hagati y’abashyigikiye leta n’inyeshyamba, iravugwa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ibanze, ni ikindi kimenyetso cyerekana ko ibiganiro bya Doha kugeza ubu byabaye nko kurangaza impande zirwana.
Ikinyamakuru Tazama RDC cyo kivuga ko ibi biganiro binagaragaza ubwenge bucye bwa Kinshasa, ikomeje kwizera inyeshyamba za M23 n’abafatanyabikorwa bazo.
Sosiyete sivile yaho yagize iti: “Ese Kinshasa itegereje gufata icyemezo mu gihe inyeshyamba zizaba ziri i Kisangani, Maniema, cyangwa Kalemie mu ntara ya Tanganyika?”


