capture2.png

Shadiboo, Gen. Mohoozi bifurije Abayisilamu irayidi nziza, Min. Abdallah atanga ubutumwa bwihariye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu hizihizwa umunsi w’irayidi(Eid Al Fitr, ibyamamare bitandukanye cyane cyane ababarizwa mu idini ya Islam, bifurije abanyarwanda n’abandi muri rusange kugira umunsi mwiza ariko banazirikana ababaye bityo kugirango bifatanye nabo kuri uyu munsi .

Mu byamamare bitandukanye byagarutse kuri uyu munsi, harimo Uwimbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo bishimiye uyu munsi .

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter, Shaddy Boo yavuze ko yifurije abayisilamu bo ku isi yose irayidi nziza ‘nimigisha y’Imana.Ati”Irayidi nziza ku bayisilamu bo ku isi yose, mbifurije imigisha y’Imana,haba uyu munsi ejo ndetse n’indi minsi yose.Ndibaza mwagize umunsi mwiza ndabakunda.”

capture2.png

Undi wifurije abayisiramu umunsi mwiza ni Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah ariko we atanga ubutumwa bwihariye asaba nyagasani ko yorohereza abarwayi kuri uyu munsi, ndetse akanaba hafi abibuka ababo kuri iyi taliki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yagize ati”Eid Mubarak from us. Imana yorohereze abafite uburwayi, ibonere amafunguro abafite ubukene, ihumurize abafite imanza kandi ifashe buri wese kumwegereza ku nzozi ze.

capture4.png

Abibuka ababo bishwe kuri aya amatariki mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mukomere, Imana ibahe ihumure.

Gen.Muhozi Kainerugaba, nawe yifurije abayisilamu umunsi mwiza w’irayidi anabifuriza kugira amagara mazima. Ati”Bavandimwe namwe bashiki bacu babayisilamu (islam) Imana ibahe amagara mazima ,imigisha, ibyishimo ,amahoro n’urukundo;”

capture5.png

Umukinnyi Mesult Oziil wamenyekanye mu ikipe ya Arsenal na Real Madrid awe yanditse kuri Twitter yifuriza aba Islam umunsi mwiza w’irayidi.

capture2.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *