282399-shakira1

Shakira ararembye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Shakira yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo kugira uburibwe bukabije mu gifu, bituma ahagarika igitaramo yari afite muri Peru.

Uyu muhanzi, wari watangiye Las Mujeres Ya No Lloran World Tour, yatangaje ko ku wa Gatandatu nijoro yajyanywe mu bitaro igitaraganya kandi kugeza ubu akiri mu mavuriro.

Yabwiye abafana be kuri Instagram na X ko abaganga bamugiriye inama yo kutaririmba kuko atari mu bihe byiza by’ubuzima.

Nubwo byamubabaje guhagarika igitaramo, Shakira yemeje ko we n’itsinda rye bari gukorana n’abategura ibitaramo kugira ngo hashyirweho italiki nshya.

Mu butumwa bwe yashimiye abafana be kuba bumvise uko ubuzima bwe buhagaze kandi yabasezeranyije ko azagaruka vuba.

Shakira yatangiye urugendo rw’iyi tour ku wa 11 Gashyantare i Rio de Janeiro, nyuma yo kwegukana igihembo cya Grammy nk’Album ya Latin Pop nziza. Igice cy’uru rugendo muri Amerika y’Amajyepfo kizageza ku wa 8 Werurwe, mbere y’uko akomereza muri Mexique.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *