Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye, AZAM ikemerera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) inkunga ku mikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda; byatumye iyi shampiyona ihindurirwa izina ikazaba yitwa “ Azam Rwanda Premier League ” guhera umwaka utaha w’imikino.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kanama 2015, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse na AZAM TV bashyize umukono ku masezerano y’ububufatanye.

AZAM ikaba yemeye kuzajya itera inkunga shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu myaka itanu, ikazatanga akayabo kangana na miliyoni 2.35 z’amadolari ya Amerika.
Muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cya FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaul n’ushinzwe itangazamakuru muri AZAM Rhys Torrington , bemeranyije ko umwaka utaha shampiyona y’u Rwanda izaba yatewe inkunga ingana n’ibihumbi 350 by’amadorari ya Amerika bityo ikazaba yitwa “ AZAM Rwanda Premier League ”.
Mu mwaka wa mbere, AZAM izatanga amadorali ya Amerika ibihumbi 350$ (256 200 000 Frw), naho mu yindi myaka bakazajya batanga amadorali ibihumbi 500$.
Umuyobozi muri AZAM Media, Rhys Torrington atangaza ko bishimiye gutera inkunga shampiyona yo mu Rwanda ndetse ko ari n’uburyo bwiza babonye bwo gufatanya mu guteza imbere umupira w’amaguru nk’uko babigenje ahandi nko muri Uganda, Burundi […].
Mu mwaka ushize w’imikinom shampiyona yabuze umuterankunga, bituma ikipe ya APR yari yegukanye umwanya wa mbere ihabwa igikombe gusa kitagira ifaranga na rimwe rigiherekeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


