Sheila Gashumba n’umugabo wa Fille Mutoni basabye ko Weasel ajyanwa kuvurwa mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’ikimenyabose, Sheila Gashumba n’Umugabo w’Umunyarwandakazi, Fille Mutoni ari we Katumba Edouard uzwi nka MC Kats, basabye umuryango Teta Sandra yashatsemo, ko wajyana umwana wabo mu bitaro bivura mu mitwe.

Uretse abasaba ko Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo yafungwa, MC Kats yavuze ko ” Weasel afite ikibazo cyo mu mutwe agomba gufashwa byihuse.”

Uyu yasabye abarimo Jose Chameleone na Pallaso guhaguruka bakagira ikibazo muri iki kibazo.

Uyu mugabo avuga ko ” Nanjye igihe nari meze nabi mu mutwe, banjyanye mu bitaro marayo amezi mera neza.”

Ibi nabyo byunzwemo na Sheila Gashumba wavuze ko ” Bikozwe kwaba ari ugutabara Weasel.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *