ultimoinforme_sheinbaum_mariaruiz.jpg

Sheinbaum agiye kwandika amateka nka perezida wa mbere w’umugore muri Amerika ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Claudia Sheinbaum yiteguye gutsinda amatora no kuba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico, agakomeza umushinga w’umwarimu we ndetse na perezida ucyuye igihe, Andres Manuel Lopez Obrador, kumenyekana cyane kwe mu bakene byamufashije gutsinda.

Amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko Sheinbaum, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere akaba yarahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Mexico, afite amajwi 59% nk’umukandida w’ishyaka MORENA riri ku butegetsi, mu gihe uwo bahanganye, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Xochitl Galvez afiite 29%.

ultimoinforme_sheinbaum_mariaruiz.jpg

Galvez ntiyigeze yemera ko atsindwa kandi yabwiye abamushyigikiye kwihangana bagategereza ibisubizo bya nyuma nkuko tukesha BBC.

Intsinzi yegereje kuri Sheinbaum ni intambwe ikomeye kuri Mexico, igihugu kizwiho umuco wa macho kandi kikaba gituwe n’abaturage ba kabiri ku Isi benshi mu kuba abagatolika, kikaba kimaze imyaka myinshi giteza imbere indangagaciro gakondo no guha inshingano abagore.

xz7anpojsziubc4iih27nnpl7e.jpg

Sheinbaum niwe mugore wa mbere utsinze amatora rusange muri Amerika, Mexico cyangwa Canada.

Edelmira Montiel w’imyaka 87, umufasha wa Sheinbaum muri leta ya Tlaxcala ntoya muri Mexico, yagize ati: “Sinigeze ntekereza ko umunsi umwe nzatora umugore.”

Montiel yongeyeho ati: “Mbere ntitwashoboraga no gutora, kandi igihe tubishoboye, kwari ugutora umuntu umugabo wawe yakubwiye gutora. Imana ishimwe ko byahindutse nkabibona biba.”
Amatora yo ku Cyumweru kandi yaranzwemo imvururu ziciwemo abantu babiri ku biro by’itora byo muri Leta ya Puebla.

mexico-claudia-sheinbaum-president-gettyimages-2150280057.jpg

Abantu benshi bishwe barenga 185.000 mu gihe cya manda ya Lopez Obrador kurusha mu bundi butegetsi ubwo ari bwo bwose mu mateka ya none ya Mexico, nubwo umubare w’ubwicanyi wagabanutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *