Shingiro Mbonyumutwa washakishwaga n’ubutabera yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Shingiro Mbonyumutwa wari umaze imyaka irenga 20 mu buhungiro mu gihe yashakishwaga n’ubutabera bwamukurikiranagaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye.

Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko Shingiro yapfiriye mu Bubiligi kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, azize uburwayi.

Shingiro, umuhungu wa Mbonyumutwa Dominique, yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’uwari Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside, Kambanda Jean.

Kimwe mu bikomeye yibukirwaho mbere y’uko jenoside itangira ni uko tariki ya 21 Mutarama 1994 yigeze kujya kuri Radio Rwanda, agashishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi ngo batarabatanga.

Aya majwi yabitswe, akanifashishwa mu nyandiko zitandukanye zivuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi, yumvikanisha Shingiro agira ati: “Ngaho nimutekereze bariya Batutsi baturutse hanze nibatangira kwihorera ku Bahutu babahejeje mu mahanga mu myaka 30 ishize. Ndababwiza ukuri, ikibazo cy’Abahutu mu Rwanda kizahita gikemuka vuba cyane. Ni ugutsembatsemba, bagatsembatsemba, bagatsembatsemba kugeza basigaye bonyine muri iki gihugu. Mureke rero ntihagire n’umwe ucika intege.”

Urukiko Gacaca rwari rwaramuhamije ibyaha bya jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 25 ari mu bungiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *