Simba SC yanyagiye Kaizer Chiefs, isezererwa muri CAF Champions league

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania isezerewe muri CAF Champions league, nyuma yo gutsinda Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ibitego 3-0, gusa isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam.

Ni umukino Simba yasabwaga kugomboramo ibitego 4-0 yari yaratsindiwe mu mukino ubanza wabereye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize.

Igitego cya Kapiteni John Rafael Bocco cyo ku munota wa 24 w’umukino ni cyo cyatambukije impande zombi mu gice cya mbere cy’umukino.

Ni igice cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’ikipe ya Simba, gusa ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Bocco ntibwabyaza umusaruro uburyo bwagiye buboneka.

Simba Sports Club yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 56 nanone binyuze kuri Bocco, mbere y’uko umunya-Zambia Clatous Chama atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 86 w’umukino.

Muri rusange iyi kipe y’umutoza Didier Gomes da Rosa yihariye igice kinini cy’uriya mukino, gusa ntiyagira amahirwe yo kubona igitego kimwe yaburaga kugira ngo umukino ujye mu minota 30 y’inyongera.

Muri rusange Simba yagerageje amashoti 32 arimo 10 yaganaga mu izamu, itera koruneri 12 ndetse iniharira umukino ku kigero cya 63%.

Kaizer Chiefs yagerageje amashoti 8 arimo rimwe ryaganaga mu izamu, itera koruneri 7 ndetse iniharira umukino ku kigero cya 37%, gusa ntibyayibuza kugera muri 1/2 cy’irangiza cya CAF Champions league ku nshuro yayo ya mbere.

Uretse Kaizer Chiefs, indi kipe yageze muri 1/2 ni Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ari na yo ifite CAF Champions league iheruka.

Iyi kipe y’umutoza Pitso Mosimane yabigezeho nyuma yo kujya kunganyiriza na Mamelodi Sundowns igitego 1-1 muri Afurika y’Epfo, gusa iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *