Simba SC yiyambaje Umunyarwanda ngo azabe ariwe uyitoza muri CAF Champions league

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yemeje Umunyarwanda Hitimana Thierry nk’umutoza wayo wungirije ugomba no kuyitoza mu mikino ya CAF Champions league.

Simba yemeje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yamuhereye ikaze, mbere yo guhita anatangira akazi.

Hitimana Thierry yanyuze mu makipe atandukanye nk’umutoza arimo Rayon Sports na Bugesera FC zo mu Rwanda ndetse na Namungo na Mtibwa Sugar [ni yo yatozaga] zo muri Tanzania.

Uyu mutoza azaba yungirije Umufaransa Didier Gomes da Rosa bakoranye muri Rayon Sports ndetse bakayihesha igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri 2013.

Ikipe ya Simba yamwiyambaje kugira ngo azayitoze mu mikino ya CAF Champions league, bijyanye n’uko umutoza wayo Didier Gomes afite license A ya UEFA itamwemerera gutoza imikino ya CAF Champions league.

Hitimana Thierry we asanzwe afite license A ya CAF iri muri ebyiri abatoza bemerewe gutoza iriya mikino basabwa kuba bafite, ibisobanura ko ari we uzajya atoza Simba mu gihe iri mu mikino ya CAF Champions league.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *