Tom Byabagamba wakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire igifungo cy’imyaka 15, uyu munsi ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ku cyaha cy’ubujura bwa telephone akekwaho, we avuga ko ari akantu k’amafuti atakwiba. Uregwa yireguye avuga ko kiriya cyaha ari igihimbano ngo kuko “Atari umuntu wakwiba utuntu tw’amafuti nka turiya.”‘ Ubwo yari amaze kwiregura, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ijambo rya nyuma kuri uru rubanza, busaba Urukiko kumuhamya iki cyaha rukamukatira gufungwa imyaka 3 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw. Tom Byabagamba wahawe umwanya ngo avuge kuri ibi bihano yari asabiwe, yavuze ko yifuza guha umwanya abamwunganira mu mategeko bakaba ari bo bagira icyo bavuga. Me Paul Ntare yahise azamura imbogamizi zo kuba Umushinjacyaha wasabiye ibihano umukiriya we atari we watangiye urubanza bityo ko ngo atanafite ububasha bwo kumusabira ibihano. Uyu munyamategeko kandi yavugaga ko umwanzuro w’Ubushinjacyaha bwawushyize muri system uyu munsi saa yine za mugitondo kandi ubusanzwe imyanzuro nk’iriya itangwa mbere y’iburanisha. Umushinjacyaha yavuze ko uwatangiye uru rubanza yoherejwe gukorera mu ifasi ya Muhanga kandi ko amategeko abimwemerera Uyu mushinjacyaha kandi yavuze ko bisanzweho ko iyo Umushinjacyaha ahinduriwe ifasi, Umushinjacyaha Mukuru agenda uzakomeza imanza yari arimo kuburana. Me Gakunzi Valelie na we wunganira Byabagamba yagarutse ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha ko umukiliya wabo yibye iriya Telephone ngo azayikoreshe mu bikorwa byo gutoroka. Me Gakunzi ati “Nta muntu n’umwe wigeze utoroka iriya gereza ya Gisirikare kubera gutunga Telephone.” Uyu munyamategeko yasabye Urukiko ko igihe ruzaba rwiherereye ruri gufata umwanzuro, rwazagendera ku mategeko agenga ibimenyetso byo mu nkiko n’itangwa ryabyo. Yavuze ko ubundi iyo umuntu aregwa gutwara ikintu cy’undi hagomba kuba hari nyiracyo “Kandi kugeza uyu munsi nta muntu uravuga ko yabuzwe Telephone ye uwo ari we wese ndetse nta n’ikirego cyakiriwe n’urwego urwo ari rwo rwose ko hari uwibwe Telephone.” Me Paul Ntare yabwiye urukiko ko Telephone ivugwa n’Ubushinjacyaha ko yafatanywe, nta bimenyetso by’uko yibwe. Yagize ati “Iyo Telephone bafashe yarimo Sim Card, kuki batahamagaye nyirayo cyangwa ngo barebe ko yari asanzwe ayikoresha n’abo yavuganaga nabo.” Inkuru iracyakomeza Umuseke


