Umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica, Maj. Gen. Sidiki D.Traore, yashimiye ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda (Rwandabatt3) zikorera muri MINUSCA ubwo yabonanaga nazo ku birindiro byazo mu Nkambi ya SOCATEL M’poko muri Bangui.
Gen. Traore yavuze ko ubwo yageraga muri MINUSCA atatunguwe no kubwirwa ko ingabo z’u Rwanda ari intangarugero, zifite ikinyabupfura kandi zikora kinyamwuga kuko ngo ubu bunyamwuga bwazo buzwi mu butumwa bwose bwa Loni bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakanguriye ababungabunga amahoro b’Abanyarwanda gukomeza ikinyabupfura cyabo no kwirinda igikorwa kibi cyose nk’ibyo gufata ku ngufu n’ibindi bishobora kwanduza izina ryazo mu butumwa bwa Loni.
Uyu muyobozi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga, yari aherekejwe n’uyobora MINUSCA muri Bangui, Brig. Gen. M. Zankaro ndetse n’abandi bakuru bo muri MINUSCA.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter





