Singapore: Uruganda rwamuritse inzoga itunganyijwe mu nkari

Sangiza iyi nkuru

Urwengero rwa Brewerkz rwo muri Singapore muri Mata 2022 ruherutse kumurika inzoga yitwa ‘Newbrew’ itunganyijwe mu mu mazi y’imyanda by’umwihariko agize inkari z’abantu.

Nk’uko ikinyamakuru The Straits Times kibisobanura, uyu muhango wabaye tariki ya 8 Mata 2022, ku bigizwemo uruhare n’uru rwengero, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano kurinda amazi, PUB.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’uru rwengero, Tan Wee Han akaba na nyirarwo, ubwo hari hamaze kubaho igikorwa cy’umusogongero w’iyi nzoga, yasobanuye ko 95% by’ibiyigize ari Newater.

NeWater ni amazi meza atunganywa mu myanda y’amazi, by’umwihariko aba agize inkari. Yatangiye gutunganywa muri Singapore mu myaka y’1970, amurikwa ku mugaragaro mu 2003.

Han yagize ati: “Newbrew igaragaza NeWater ifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru kandi ni ikimenyetso cy’uko uburambe bwayo bushobora kuryoha.”

Umwanditsi w’iki kinyamakuru witwa Audrey Tan asobanura ko unyonye iyi nzoga yumva ari nk’izindi zisanzwe, n’ubwo ikomoka ku myanda.

Uretse ibi kandi, NeWater ni amazi yahawe uruhushya mpuzamahanga rw’uko afite ubuziranenge, bityo akwiye kunyobwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Singapore: Uruganda rwamuritse inzoga itunganyijwe mu nkari
    Bsr?ubuse natwe hano iwacu kubw’umuco nya Rwanda mwiza twabwira abafata kugacupa gasembuye ngo bazaryoherwe cg?bakumva ko tubatutse?

    Kuryoherwa n’umwanda se ntitwaba dutukanye?

  2. Singapore: Uruganda rwamuritse inzoga itunganyijwe mu nkari
    Bsr?ubuse natwe hano iwacu kubw’umuco nya Rwanda mwiza twabwira abafata kugacupa gasembuye ngo bazaryoherwe cg?bakumva ko tubatutse?

    Kuryoherwa n’umwanda se ntitwaba dutukanye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *