Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba abyutse asubiza ubutumwa umukandida Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yamugeneye tariki ya 31 Ukuboza 2020.

Ni nyuma y’aho mu munsi ibiri ishize, yari yasibye ubutumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, yibasira uyu mukandida uhanganye na se, mu minsi ibiri ishize.

Mu butumwa yasibye, Gen. Kainerugaba yari yibajije ku izina ‘Musinguzi’ (Mutsinzi) bivugwa ko Abanyankore barihaye Bobi Wine, yongeraho ko ari igitutsi kuri ubu bwoko butuye mu burengerazuba bwa Uganda.

Tariki ya 31 Ukuboza, Bobi Wine yamusubije ko Abanyankore batamuhaye iri zina, ko ahubwo bamuhaye umukobwa wabo akaba umugore we (Barbara Itungo ukomoka mu Karere ka Ntungamo).

Yagize ati: “Abanyankore ntabwo bampaye izina Musinguzi! Bampaye umukobwa wabo, umugore wanjye, ibyo bigasobanura ko ndi umuhungu wabo. Ntabwo buzuye urwango n’ivanguramuko nkawe. Reka guhagararira nabi ba databukwe.”

Mu gitondo cy’uyu wa 3 Mutarama 2021, Gen. Kainerugaba abyutse asubiza Bobi Wine ko ubwo Abanyankore bajyaga kumuha Barbara Itungo, batabanje kumugisha inama.

Ati: “Ibi ntibishoboka na gato” ashaka kugaragaza ko Abanyankore batahaye Bobi Wine umugore.” Yongeraho ati: “Ndi Umunyankore, navukiyeyo ndetse nkurirayo ariko sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umukobwa wabo.”

Kuri Gen. Kainerugaba, Bobi Wine wavuze ko Abanyankore bamuhaye umugore, yabibeshyeho. Ati: “Birasa n’aho utazi Abanyankore n’imico yabo.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
    ariko uyu ni umujernerari koko? ko afite ivuzivuzi ry’abasiviri?

    1. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
      Yego numugeneral ariko yabuhawe arumwana ntabwo yavunikiye!

    2. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
      Yego numugeneral ariko yabuhawe arumwana ntabwo yavunikiye!

  2. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
    ariko uyu ni umujernerari koko? ko afite ivuzivuzi ry’abasiviri?

  3. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
    birasekeje nibakomeze????????????????????

  4. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
    birasekeje nibakomeze????????????????????

  5. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
    birasekeje nibakomeze????????????????????

  6. Sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umugore_Gen. Kainerugaba kuri Bobi Wine
    birasekeje nibakomeze????????????????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *