Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Ukwakira 2020 i Kinshasa, imbere y’itangazamakuru, Minisitiri wo kwegereza ubuyobozi abaturage n’ivugurura ry’inzego, Azarias Ruberwa, yashimangiye ko adashobora kwegura kugira ngo ashimishe abantu basabitswe n’urwango bamushinja ubugambanyi kubera ishingwa rya komini Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo ryaburijwemo n’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.
Minisitiri Ruberwa yibukije ko komini ya Minembwe yashinzwe mu 2013 mu rwego rwa teritwari zegerejwe abaturage mu ntara zose. Ibi byari na mbere yo gushyira mu bikorwa umwanzuro wo mu 2015 wagombaga gushyiraho komini nshya zigera kuri 15 zirimo Minembwe.
Uyu mwanzuro w’uwari Minisitiri w’intebe, Matata Ponyo, warahagaritswe kubera ko hari ibibazo byagaragaye haba ku bijyanye n’ubushobozi bw’amakomine amwe, cyangwa ku bijyanye n’igiciro.
Yakomeje avuga ko muri 2017, guverinoma yakoze Inama y’abaminisitiri kandi yashimye raporo y’abaminisitiri bireba kugira ngo hakurweho iryo hagarikwa nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7SUR7.CD ikomeza ivuga.
Ati: “Muri 2018, Minisitiri w’Intebe Tshibala yakuyeho iryo hagarikwa maze dutangira icyo bita “opérationnalisation” , igikorwa cyo gukora imirimo imwe cyangwa myinshi ikorwa bityo ikabyara umusaruro.”
Ruberwa avuga koi bi bikorwa atari ahari kubera ko yari mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu 2013.
Ati: “Nari muri opposition muri 2013, ntabwo nari mpari igiheba meya bashyirwagaho, ba burugumesitiri bashyirwaho. Nta mukono wanjye mufite no kuri burugumesitiri wa, Minembwe. Ndibwira mu mutima wanjye, ko byari kubw’impanuka kuba narisanze muri Minembwe, iyo aza kuba minisitiri wo kwegereza ubuyobozi abaturage udakomoka mu gace kanjye; no mu muryango w’Abanyamulenge, ibyo byari kuba bitandukanye.”
Ku bijyanye n’abamusaba kwegura, Azarias Ruberwa wigeze kuba na visi-perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko nta kosa yakoze ryatuma yegura.
Ati: “Iyo nza gukora ikosa, nari kwegura ariko sinshobora kwegura kugira ngo nshimishe abantu basabitswe n’urwango, bagaragaza urwango mu mitsi, kubera ko gusa ari Ruberwa, Oya! Hano, ibi ntabwo ari uguha ubutabera abafite ukuri. Urabizi, ntushobora guciraho iteka umuntu ngo yegure utabanje kumwumva. Amategeko ntabyemera “.
Yasezeranije kandi ko yiteguye Inteko Ishinga Amategeko mu gihe yahamagarwa kuri dosiye ya Minembwe kugira ngo “abahagarariye abaturage batowe (abadepite) bamenye ukuri”.
Muri Nzeri, nibwo burugumesitiri wa komini yo mu cyaro ya Minembwe yashyizweho na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko Minisitiri Ruberwa abitangaza. Ariko, iryo shyirwaho ryakurikiwe no kutavugwaho rumwe mu banyapolitiki bamwe.
Ku banyapolitike bamwe, nka Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’icyaro, ngo iyi niyo ntangiriro yo gushyira mu bikorwa gahunda yo gucamo ibice Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatumye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma mu cyumweru gishize, Perezida Félix Tshisekedi, afata icyemezo cyo guhagarika ishyirwaho rya Minembwe nka komini yo mu cyaro.


