as.jpg

Sinumva impamvu badakwiriye kuba basobanurira abasenyewe, birasaba amikoro angana ate? -Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame yanenze abayobozi batabanje gusobanurira abaturage bihagije ikibazo gihari kirebana n’ibiza bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo, none ubu bakaba banenga uburyo basenyerwamo inzu zabo bari basanzwe batuyemo.

Ibi Perezida wa Repubulika yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019, ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17, irimo kubera i Kigali, akaba yagarutse kuri iki kibazo cyo gusenyera abaturage bivugwa ko batuye mu bishanga, benshi bari bategereje icyo akivugaho dore ko kimaze iminsi kigarukwaho haba mu itangazamakuru n’ahandi.

Perezida Kagame yabajije abayobozi bajya gutanga ibishanga ngo abaturage babituremo icyo baheraho, ati “Igishanga ni icyande?, cyakabaye gikoreshwa iki? abajya gutanga ibyo bishanga ngo abo bantu babituremo bahera he?

N’uko iki kibazo cyo gusenyerwa kigira ingaruka ku isonga uwasenyewe, umukuru w’igihugu avuga ko ubuyobozi bwagize uruhare muri ibi bibazo abasenyewe barimo.

Ati “Akarere kadafite umuyobozi ni akahe? umurenge, utugari, aho abayobozi bataba ni hehe? Niba abo bayobozi bahari ahantu hose, umuntu araza akubaka mu gishanga, akarangiza, agaturamo ubibona, bikarangira ejo bakazaza kumubwira ngo imuka, ati ‘nimuhishyure’, uwo muyobozi aba ayobora ibiki?

Niba umuturage avuga ngo narahahawe agomba kuba yarahahawe n’ubuyobozi, ubwo buyobozi bwahamuhaye bute? iyo bamushakira ahandi hantu bakaba ariho bamuha? bajya kumuha mu gishanga kubera iki?

Icya mbere hari ukunenga abo bayobozi ariko bakaba bose, baraza kuba bose. Abantu baragiye barasenyerwa nibyo bakwiriye kuba bakurwa aho batagakwiriye kuba bari, ariko ababikoze, ababiyoboye barimo na ba Minisitiri, barakora ibintu…. Sinumva impamvu batakabaye basobanura, bagasobanurira abo babikorera, bagasobanurira n’abandi babibona kugira ngo bumve igikorwa icyo aricyo”.

Gusobanurira abaturage bibasaba amikoro angana ate?

Perezida wa Repubulika muri iyi nama y’umushyikirano iba igaruka cyane ku buzima bw’igihugu, yabajije abayobozi icyo bisaba ndetse n’amikoro bisaba kugira ngo abaturage babe barahawe ibisobanuro byimbitse mbere yo gusenyerwa.

Yagize ati “Abayobozi mubuzwa n’iki gusobanura ibintu nk’ibyo? biba bifite ingaruka! biba bifite ingaruka ku bantu, ku bantu benshi nta nubwo ari bake, byarangiza rero bikajyamo politiki n’amarangamutima, bishobora no kuba byaduhungabanyiriza umutekano w’igihugu.

Kuki mwakora ibintu mutyo? ikibazo cyo gusobanura ibyo mukora kandi biba biri ku mugaragaro ngo byumvikane habuze iki? ibyo nabyo birashaka amikoro angana iki? ko bishaka kubitekereza gusa ukabisobanura”.

Hari abantu b’ingeri ebyiri:

Perezida Kagame muri iyi nama y’umushyikirano, nyuma yo kubaza abayobozi icyo babuze ngo babe barahaye abaturage ibisobanuro, yavuze ko hari impamde ebyiri abantu bashobora gufashwamo, kabone n’ubwo hari abubatse ahatemewe ndetse nta n’uburenganzira bafite.

1. Ati “Rimwe ni abantu bakwiriye kwimuka cyangwa kwimurwa ariko bari bafite ibyangombwa kandi bari basanzwe batuye ahantu hakwiriye guturwa ariko hafite ibibazo runaka. Abongabo nibyo, bahabwa indishyi.”

2. Perezida Kagame ati ” Hari babandi bandi rero, badakwiriye kuba hari n’icyo bavuga ngo nimunyishyure, uri ahantu udakwiriye kuba uri warahagiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko nubwo hari abayobozi bagakwiye kuba barabishyize mu buryo cyangwa se bakaba barahatanze badakwiriye kuhatanga.

Icyo bivuze, n’abongabo nabo uburyo dufite inshingano ku banyagihugu bacu turabafasha, ni ugushaka uko twabatera inkunga bakajya aho bagomba kuba bari, izo nazo ni inshingano zacu ntabwo wabwira umuntu ngo wowe wagiye gutura mu gishanga genda ugwe aho ugwa, oya, ntabwo ariko bigenda.”

Ni mu bibe bitandukanye by’igihugu abantu basenyewe babwira ko batuye mu gishanga n’ahandi ngo bashobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, gusa bamwe ubu bakaba baranzuye gukoza gutura mu matongo y’ahahoze inzu zabo, ngo kuko nta mikoro bafite yo gukodesha ahandi cyangwa kubaka.

Amarira ni menshi kuri aba baturage, bamwe bakodeshaga izi nzu bakazikuramo amafaranga yo kugura ibibatunga, minerivali z’abana babo n’ibindi, ku buryo bavuga ko bubikiwe imbehe burundu.

Iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 17, yatangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza, ikazarangira ku wa 20 Ukuboza 2019.

as.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *