Sinumvaga ko ndi bugere muri top 5_Muheto uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Muheto Nshuti Divine uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, avuga ko atumvaga ko ari bugere mu bahatana batanu ba nyuma (top 5) muri iri rushanwa.

Yabitangarije mu kiganiro yasubirijemo ibibazo by’amatsiko, cyatambutse ku rubuga rwa Miss Rwanda kuri uyu wa 23 Werurwe 2022.

Miss Muheto yagize ati: “Top 10 naragiye ndabyakira, top 5 mu by’ukuri sinumvaga ko ndi buhagere. Bampamagara, byari ibyishimo kuri njyewe, numvaga ari ibintu bitangaje kuba ngeze muri top 5. Buri stage yose nageragaho, naravugaga nti ‘I am grateful kuba ngeze hano, n’iyo naviramo aha, hari utarageze hano, hari uwasigaye.”

Yasobanuye ko abo bari bahataniye ikamba babanye mu mwiherero, bose bari beza ku buryo buri wese yashoboraga kuryegukana. Ati: “Muri ino camp nahuriyemo n’abantu benshi kandi ni abana beza. Dusigara turi batatu, twagiye inyuma muri back stage, igitangaje byose byabereye back stage, ni uko twese uko turi 19 twaragiye, dufatana mu biganza, turavuga ngo ‘whoever makes this, ubona ikamba araba arikwiriye’.”

Tariki ya 20 Werurwe 2022 ni bwo Muheto yabaye Miss Rwanda, anaba uwakunzwe na benshi, Miss Popularity. Igisonga cye cya mbere ni Keza Maolithia, icya kabiri ni Kayumba Darina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *