Imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda rwitegura, igeze ku gipimo cya 90% nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) ivuga ko azabera Kiri site zisaga 2500.
Komisiyo y’amatora igaragaza ko site z’itora ari 2591, zirimo 2433 zo mu gihugu imbere, n’izindi 158 zizifashishwa n’Abanyarwanda bazatorera mu mahanga.
NEC yatangaje ibi mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire amatora, Aho iyo witegereje hirya no hino ahateganyije kuba site z’itora by’umwihariko ku bigo by’amashuri, hagaragara ibikorwa byo kuhasukura, gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, kuhasiga irangi n’ibindi.
Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC , Kiri uyu wa Gatatu itariki 10 Nyakanga yatangarije RBA ko ubu imyiteguro y’amatora irimbanije igeze ku gipimo cya 90%.
Ati: “Hamaze iminsi hategurwa ayo masite, hashyirwamo ibyagombwa, hashyirwamo umuriro, cyane cyane ko ibizakorwa, hari ibizageza ninjoro bwije, birimo kubarura amajwi no kuyahuza bikeneye urumuri.”
Yavuze ko ubu harimo gushyirwa ibyangombwa byose bikenewe kuri site z’itora, harebwa n’imihanda igera kuri ayo masite kugira bizorohere abahageza ibikoresho ndetse n’abaturage bazajya gutora.
Yagize ati: “Igikorwa cya nyuma cyo kunoza imigendekere myiza y’amatora, gutorera ahantu hatatse hasa neza ni igikorwa kizakorwa kuwa Gatandatu no ku Cyumweru. Ubu icyo twari dutegereje ni ukugira ngo abana biga muri ayo mashuri bakore ibizamini batahe, baduhe umwanya uhagije wo gutegura neza ayo masite”.
Uyu muyobozi yongeyeho ko kandi ibikoresho bizakoreshwa mu matora hanze y’u Rwanda, ibya nyuma bihagera kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Nyakanga 2024.
Yagize ati: “Mu Rwanda ibikoresho turashaka kubitwara ku itariki 12 kugeza ku itariki 13 bikarara biri mu Karere, bikava mu Turere bijya mu Mirenge ku buryo bitarenze tariki 14 Nyakanga, bizaba byamaze kugera ku masite yose tuzatoreraho.”
Biteganyijwe ko Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 Nyakanga, mu gihe mu Rwanda bazatora ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, nahi ku itariki ya 16 hazabe amatora y’Abadepite ku byiciro byihariye.


