Ubusanzwe igikorwa cy’Ubudehe Leta y’ u Rwanda yimirije imbere yahozeho kuva na mbere mu gihe cy’ingoma ya Cyami, gusa abakoroni bakimara kugera mu gihugu icyo gikorwa cyabaye nk’igikendera.

Ubundi Ubudehe cyari igikorwa cyo gushyira hamwe kw’Abanyarwanda mu kuzamurana by’umwihariko mu buhinzi, aho umuhinzi yengaga amarwa cyangwa ubundi bwoko bw’inzoga runaka agatumira bagenzi be bakaza kumuha umubyizi mbere y’igihe kugirango igihe cy’itera kizasange yariteguye hanyuma ku musozo bakaza gusangira bishimira igikorwa bakoze.
Kera mu muco nyarwanda iyo abaturage bahuriraga hamwe bagamije gukemura ibibazo byabaga byugarije buri wese muri bo byitwaga Ubudehe.
Iyo Ubudehe bwabaga burangiye bamaze guhingira buri wese bashoboraga no guha umusanzu ababaga batarashoboye kwitabira Ubudehe muri bo tukaba twavuga nk’ababaga ari abakene cyane.
Iyo abaturage babaga bamaze gusarura kandi umusaruro ukaba waragenze neza bahuriraga hamwe bakishimira umusaruro wabo akaba ari byo bitaga Umuganura.
Mu kwizihiza uwo muganura buri wese yagombaga kugira icyo azana mu byo yejeje akenshi Umuganura washoboraga kwizihizwa abaturage baramaze gutangira kwenga ibigage.
Ubudehe wari umuco uhuza Abanyarwanda bose baba abagabo, abagore ndetse n’ibindi byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda. Bitewe n’uko Ubudehe bwitabirwaga n’abaturage hafi ya bose wasangaga abaturage barushaho gusabana, bakunga ubumwe, bakubahana kandi bakanizerana.
Kuva aho abakoroni bagereye mu gihugu bakazana ubukungu bushingiye ku ifaranga byatumye umuco w’Ubudehe ugenda ukendera kuberako bamwe mu Banyarwanda bashoboraga gukoresha abandi bakabishyura amafaranga.
Nyamara ariko nubwo uwo muco mushya w’ifaranga wari umaze gukwira hirya no hino mu gihugu hari uduce tumwe na tumwe twakomeje gushyira imbere umuco w’Ubudehe kugeza mu myaka y’1980.
Gusa ku rundi ruhande mu kugarura uwo muco no kwimakaza indangagaciro z’Abanyarwanda, Leta y’u Rwanda yongeye kuzahura iyo migenzereze yo kwimakaza umuco mu rwego rw’iterambere rirambye hifashishijwe zimwe mu ngamba zirimo n’Ubudehe.
Uyu muco w’Ubudehe wongeye kwibandwaho mu mwaka wa 2001 hagamijwe uburyo bunoze bwo gufasha Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ryabo hashyirwaho uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga zabo mu kwikemurira ibibazo no kwimakaza Demokarasi.
Mbere ya byose twavugako Ubudehe ari uburyo bufasha abaturage guhurira hamwe bagasuzuma ibibazo bibugarije bakanarebera hamwe icyo bakora kugira ngo bagere ku iterambere nyaryo.
Muri iki gihe kandi usanga Ubudehe bugira akamaro kanini mu kwimakaza demokarasi, gushimangira iterambere abaturage bafitemo uruhare, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibugarije no kongerera ubushobozi abaturage bari hirya no hino mu gihugu.
Mu mwaka wa 2008 Ubudehe bwagenewe n’Umuryango w’Abibumbye igikombe cy’ubudashyikirwa mu itangwa rya serivisi (Public Service Award for excellence). Muri iki gihe Ubudehe ni imwe muri gahunda z’iterambere z’ibanze igihugu kiyemeje kugenderaho.
Mu rwego rwo gusigasira imibereho y’abanyarwanda Ubudehe bwifashishwa mu kubungabunga ubuzima bwabo aho iyi gahunda ikoreshwa mu kugena ibyiciro by’abaturage barimo ngo habeho gufashanya ku mpande zombi binyuze mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante ndetse ubu n’abanyeshuri ba kaminuza boroherezwa kwiga bagahabwa inguzanyo izabafasha mu myigire hagendewe kuri iyo gahunda y’Ubudehe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


