Nyuma y’igitero cya bombe cy’ubwiyahuzi cyakomerekeyemo umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia, kuri uyu wa Kabiri undi mwiyahuzi yiturikirijeho igisasu muri resitora icuruza ikawa hafi y’ikigo cya gisirikare muri Mogadishu yivugana abantu bane.
Ibi byatangajwe n’abayobozi b’igipolisi n’abandi babibonye n’amaso yabo.
Umwe mu bapolisi bo mu kigo cyegereye ahabereye iki gitero, Abdirahman Adan, yavuze ko uwo mwiyahuzi yinjiye muri resitora icuruza ikawa ahita yiturikirizaho igisasu yari yiziritseho.
Umutwe wa Al Shabab wigambye iki gitero uvuga ko ko washakaga gutera abasirikare ba Somalia barimo guhabwa imyitozo n’ingabo za Turkiya muri icyo kigo cyegereye iyo resitora.
Abatangabuhamya nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, bavuga ko iyi resitora ikunze kwakira abasirikare baturuka muri iki kigo n’abapolisi.
Iki gitero cyaje gikurikira igitero cyo ku Cyumweru cyakomerekeyemo Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia I Mogadishu nacyo cyigambwe na Al Shabab.


