Umuyobozi mukuru muri Somalia yavuze ko mu mpera z’umwaka bazirukana ibihumbi by’ingabo za Ethiopia ziherereye muri iki gihugu zoherejwe gufasha kugarura amahoro keretse Addis Ababa niyemera kuva mu masezerano yagiranye n’akarere ka Somaliland kiyomoye kuri Somalia.
Impuguke mu bijyanye n’umutekano n’abadipolomate b’abanyamahanga bavuze ko iki cyemezo gishobora guteza umutekano muke Somalia kubera ko ingabo zayo zidashobora kuziba icyuho cy’umutekano cyasigwa n’ingabo za Ethiopia, gishobora kubyazwa umusaruro n’abarwanyi ba al Shabaab, ishami rya al Qaeda.
Nibura abasirikare 3.000 ba Ethiopia boherejwe muri Somalia mu rwego rw’ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (ATMIS) kurwanya al Shabaab, igenzura igice kinini cya Somalia, mu gihe abagera ku 5.000-7000 bahagaze mu rwego rw’amasezerano y’ibihugu byombi nkuko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Umubano hagati ya Mogadishu na Addis Abeba wajemo igitotsi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’uko Ethiopia, idakora ku nyanja, yemeye gukodesha ibirometero 20 by’ubutaka ku nkombe za Somaliland, igice cya Somalia cyatangaje ubwigenge kandi kigenga mu bukungu kuva mu 1991, ariko kikaba kitaremerwa n’amahanga nk’igihugu.
Ethiopia yari yemereye Somaliland kuyemera ku mugaragaro nk’igihugu, Somaliland na yo igakodesha ubu butaka Ethiopia ishaka kuhubaka ibirindiro by’amato ya gisirikare n’icyambu cy’ubucuruzi, igikorwa Mogadishu ivuga ko kitemewe n’amategeko.


