Bwiza

Sonrise Mentorship Program yafunguriye amarembo abifuza kujya kuminuriza muri Amerika

amatangazo
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Kabiri, 18 Werurwe 2025 saa 10:51
Iminota 1 yo gusoma3 Abasomye
Sonrise Mentorship Program yafunguriye amarembo abifuza kujya kuminuriza muri Amerika

Ikigo Sonrise Mentorship Program, cyatanze amahirwe ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye bifuza gukomeza amasomo ku rwego rwa kaminuza; by'umwihariko izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mentorship Program isanzwe ikorana na Kaminuza zitandukanye zo muri Amerika, zirimo iya Georgetown, iya New York (NYU), iya Miami, iya Notre Dame ndetse n'iya Williams.

Iki kigo kuri ubu cyatangiye kwandika abanyeshuri bifuza 'Scholarships' zo kujya kwiga muri Amerika; ndetse kwiyandikisha n'izindi serivisi zijyana na byo ni ubuntu nk'uko ubuyobozi bwacyo bubivuga.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Iki kigo kandi kivuga ko cyongeye guha amahirwe abanyeshuri bari barakoze 'application' mbere y'itariki ya 21 Gashyantare ariko ntibikunde kubera ikibazo cyabaye mu ikusanyanakuru ryacyo ko bakongera gusaba; kiboneraho kubiseguraho.

Mu byo Sonrise Mentorship Program ifasha abanyeshuri batoranwa biciye muri gahunda yayo, harimo kubishyurira amafaranga yo kwiga bategura ibizamini bya Duolingo/TOEFL na SAT. Ikindi bahabwa abajyanama (mentors) bo muri Amerika bo kubitaho, ndetse bakaba bishyurirwa Internet, amafaranga y'urugendo n'ibindi bikenerwa mu gihe cyo kwiga.

Kuri ubu gusaba (application) biracyakomeje, kugeza ku wa 25 Werurwe 2025.

Abifuza gusaba kwiga muri Amerika babifashijwemo na Sonrise Mentorship Program, baca ku rubuga www.sonrisementorship.org ; cyangwa bagahamagara kuri +250788302964.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.