“Soulmate” indirimbo nshya ya Mudandi Frank

Sangiza iyi nkuru

Mudandi Frank, ubusanzwe akaba witwa Ndamyirokoye Franà§ois nyuma yo gusohora indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss” yasohoye iyitwa “ Soulmate”.

Aganira na bwiza.com yatangaje ko iyo ndirimbo yayikoreye by’umwihariko abakundana dore ko “Soulmate” bisobanura umukunzi nyawe wo mu byiza n’ibibi.

Yagize ati “Ni indirimbo nakoze kugira ngo ishimishe abafite abakunzi bamwe b’ukuri batagira uburyarya. Muri make nayikoze kugira ngo ishimishe abantu bakundana nta buryarya buri hagati yabo, n’abantu bakunda kubyina nabaterejeho njya gukora iyi ndirimbo”.

Cover CopyIyi ndirimbo yayitunganyirijwe na Producer Fazzo mu nzu itunganya umuziki yitwa “Next Records” ikorera mu mujyi wa Kigali ku Kimoronko.

Impamvu yakorewe iyo ndirimbo na Fazzo, yavuze ko ari uko ari umwe mu batunganya indirimbo neza hano mu Rwanda ko kandi hari gihamya cy’uko hari abahanzi benshi yatumye umuziki wabo utera imbere.

Abatunganya indirimbo batandukanye kandi avuga ko yiteguye gukorana nabo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhanzi bwe. Akiri muto avuga ko kandi ari bwo yatangiye kumva akunda kuririmba ngo gusa mu ntangiro ntabwo byagiye bimworohera gukora ubuhanzi kuko bamwe bo mu muryango we bumvaga byari kumubangamira mu myigire ye.

Mu minsi iri imbere avuga ko atangira gutaramira ahantu hanyuranye agezaho abantu ibihangano bye bitandukanye.

fOTO4

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *