Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Mata 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru za politiki ku rwego rwa dipolomasi, umutekano n’ubutabera ku rwego rw’inkiko.
Harimo:
Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge mu manza ebyiri
Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin tariki ya 14 Mata 2022 yireguye mu manza ebyiri aregwamo gufunga abanyemari babiri: Mudenge Emmanuel na Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu rubanza rwa Mudenge, yareze SP Uwayezu kumufunga kandi yararekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, mu rwa Majyambere, yashinjwaga kumufunga kandi yararangije igihano yakatiwe, afite icyemezo cya gereza ya Rwamagana yamurekuye.
Uyu muyobozi wa gereza yasobanuye ko mu cyemezo cyo gufunguza Majyambere yasanze harimo ikosa ku gihe yari amaze afunzwe, ku cya Mudenge ko yamenyeshejwe na RIB ko hari icyaha atari yarabajijweho, na we afata icyemezo cyo gukomeza kubafunga. Yanasabye ko aba bafungwa bamuha indishyi y’akababaro kubera ko ngo bamushoye mu manza zitari ngombwa.
Rwanda-u Bwongereza: Amasezerano y’abimukira
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zasinyanye amasezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu tariki ya 14 Mata 2022, yerekeye kwakira abinjira muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi mu buryo butemewe n’amategeko, bifashishije ubwato buto.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatangaje ko u Rwanda ruzajya rwakira aba bimukira mu myaka itanu mu gihe ubusabe bwabo bwo kwimuka busuzumwa, bakazafashwa kubaka ubuzima bwabo mu gihe bategereje.
Gusa aya masezerano akomeje kunengwa n’abantu batandukanye, baba abanyapoliki n’imiryango mpuzamahanga nk’uwita ku mpunzi HCR na HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuko ngo u Bwongereza nk’igihugu gikize ntibwakabaye bwikuraho inshingano yo kwakira abimukira babuhungiraho.
Perezida Kagame muri Congo, Jamaica na Barbados
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame guhera ku ntangiriro z’icyumweru gishize yagiriye inzinduko mu bihugu bitatu: Repubulika ya Congo, Jamaica na Repubulika ya Barbados.
Ku ikubitiro yasuye Congo, yakirwa na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, ndetse ibihugu byombi byari bihagarariwe n’amatsinda abiri y’abayobozi bisinya amasezerano atandukanye yo kwihutisha iterambere.
Tariki ya 13 Mata, Umukuru w’Igihugu yakurikijeho Jamaica, ahura n’abayobozi baho barimo Guverineri Mukuru Sir Patrick Allen na Minisitiri w’Intebe Andrew Holness. Yageze muri Barbados guhera ku wa 16 Mata 2022, avayo kuri uyu wa 17.
Perezida Kagame mu isabukuru ya Kainerugaba
Perezida Kagame ashobora kugirira uruzinduko muri Uganda tariki ya 23 Mata 2022 nyuma y’imyaka myinshi ubwo yazaba yitabiriye isabukuru y’amavuko y’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba.
Gen. Kainerugaba yatangarije kuri Twitter ku wa 16 Mata ko Perezida Kagame yemeye kwitabira isabukuru ye yatumiwemo n’abandi bantu bakomeye barimo ibyamamare mu muziki nka Bebe Cool na Jose Chameleone, abanyamakuru, abanyapolitiki n’abasirikare bakuru.
Ntabwo uruhande rwo mu Rwanda ruremeza niba Perezida Kagame azajya muri Uganda, cyangwa niba hari izindi gahunda azagirirayo mu gihe inkuru yazaba impamo, akagerayo.
RDC yaba yaremeye ubusabe bwa M23
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwaba bwaremeye ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze iminsi uhanganiye n’ingabo z’igihugu muri Teritwari ya Rutshuru, by’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano impande zombi zagiranye.
M23 ubwo yarambikaga intwaro mu 2013 yagiranye na Leta amasezerano y’uko abahoze ari abarwanyi bayo bazinjizwa mu gisirikare cy’igihugu, ababyifuza bagasubizwa mu buzima busanzwe, ariko aza gukumirwa n’itegeko rishya ryakuyeho iyi politiki ryemeza ko ari intandaro y’umutekano muke mu burengerazuba bw’igihugu.
Ariko ubwo abakuru b’ibihugu barimo Félix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya bahuriraga i Nairobi tariki ya 8 Mata, bivugwa ko haba hari hagiyeyo n’intumwa za M23, habaho n’ibiganiro by’ubuhuza, byaba byararangiye hemejwe ko ibiganiro by’impande zombi bigomba kubaho.


