Byibuze abantu 40 baguye mu gitero cyagabwe mu muhango wo gushyingura muri el-Obeid, umujyi ukomeye mu Karere ka Kordofan muri Sudani rwagati umaranirwa n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) n’Ingabo za Sudani.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) byatangaje icyo gitero ku wa Gatatu, ariko ntibivuga neza igihe icyo gitero cyabereye cyangwa abakigabye. Nk’uko bitangazwa na Sudan Tribune ndetse n’ibindi bitangazamakuru byo muri Sudani, RSF yagabye igitero cya drone cyibasiye umuhango wo gushyingura muri el-Obeid ku wa Mbere.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byagize biti: “Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko byibuze abasivili 40 bishwe abandi benshi bagakomereka ejo mu gitero cyagabwe mu muhango wo gushyingura muri el-Obeid, umurwa mukuru wa Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru”.
Iki gitero cyabaye mu gihe amakimbirane yiyongera muri Sudani, nyuma y’uko RSF yigaruriye El Fasher, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru, ku itariki ya 26 Ukwakira, nyuma y’umwaka wose iwugose.


