Kuri iki Cyumweru imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’ingabo za Sudani n’abagize umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) i Khartoum, Al Jazirah na White Nile ndetse no mu Mujyi wa El Fasher nk’uko abatangabuhamya babibonye babwiye Anadolu Agency.
Bavuze ko ingabo zagabye ibitero by’indege ku bigo RSF yari iteraniye hafi y’uruganda rwa peteroli rwa Al-Jaili mu majyaruguru y’umurwa mukuru Khartoum, bongeraho ko umwotsi mwinshi wazamutse kubera ibitero.
RSF iracyagenzura uduce twinshi two mu mujyi wa Bahri mu majyaruguru ya Khartoum, harimo n’uruganda rwa Al-Jaili, mu gihe ingabo za leta ziherereye mu duce twinshi two mu majyaruguru ya Bahri no ku bubiko bw’intwaro hamwe n’ibirindiro bya Hattab na Kadroo muri uyu mujyi.
Ababibonye bavuga ko indege za gisirikare kandi zagabye ibitero mu turere two mu majyepfo ya Khartoum no mu karere ka Alkotainh muri leta ya White Nile.
Nano biravugwa ko indege za gisirikare zagabye ibitero aho abarwanyi ba RSF bari bateraniye mu Mudugudu wa Bika, mu burengerazuba bw’umujyi wa Wad Madani, umurwa mukuru wa leta ya Al Jazirah.
Kuva mu Kuboza umwaka ushize, RSF yigaruriye imijyi myinshi yo muri leta ya Al Jazirah, harimo na Wad Madani.
Ababyiboneye bavuga ko imirwano yongeye kandi hagati y’ingabo na RSF mu majyaruguru no mu burasirazuba bwa El Fasher irimo intwaro zikomeye.
Bongeyeho ko ingabo zagabye ibitero ku birindiro bya RSF mu burasirazuba bwa El Fasher.
Ku cyumweru, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira (IOM) ryatangaje ko imirwano yongeye kubura ku wa Gatandatu hagati y’ingabo za Sudani na RSF mu duce twinshi two mu burengerazuba n’amajyepfo y’iburasirazuba bwa El Fasher, bituma imiryango 250 iva mu byayo ndetse amakuru avuga n’abapfuye.


