navbharat-times

Sudani: Inkangu yatabye umudugudu wose 1000 bahasiga ubuzima harokoka 1

Sangiza iyi nkuru

Inkangu idasanzwe mu karere ka Darfur mu burengerazuba bwa Sudani yatabye umudugudu wose hapfa abantu barenga 1000 nk’uko byatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba uhagenzura kuri uyu wa Mbere ushize.

Umudugudu wose wagiye hasi harokoka umuntu umwe

Umutwe wa Sudan Liberation Movement/Army wavuze ko iyi nkangu yabaye ku Cyumweru mu Mudugudu wa Tarasin, uherereye mu misozi ya Marra nyuma y’iminsi y’imvura idahagarara.

Uyu mutwe w’inyeshyamba wagize uti: “Amakuru ya mbere yerekana urupfu rw’abatuye umudugudu bose, bivugwa ko barenga igihumbi, harokotse umwe gusa.”

Wongeyeho ko umudugudu “ubu washyizwe hasi wose” nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.

Uyu mutwe wasabye Umuryango w’Abibumbye n’ibigo mpuzamahanga by’ubutabazi gufasha mu gushakisha imirambo y’abapfuye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *