Kuri iki Cyumweru, abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces batangaje ko bafashe icyicaro gikuru cy’ingabo mu Mujyi wa al-Fashir, ahari ibirindiro bya nyuma by’Ingabo za Sudani mu karere ka Darfur mu burengerazuba bw’igihugu.
Igisirikare nticyahise gitanga ibisobanuro ku hantu ubu giherereye. RSF yagose uyu mujyi, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru, mu mezi 18 ashize mu gihe irwana n’ingabo za leta n’abahoze ari inyeshyamba bafatanya n’abarwanyi baho.
Uyu mutwe uvugwaho kwibasira abasivili mu bitero by’indege zitagira abadereva n’imbunda za rutura, mu gihe kugota umujyi byakwirakwije inzara mu mujyi utuyemo abantu 250.000 nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga.
Al-Fashir nifatwa yose izaba intsinzi ikomeye ya politiki kuri RSF kandi ishobora kwihutisha gucamo igihugu kabiri binyuze mu guha uyu mutwe witwara gisirikare kugenzura akarere kanini ka Darfur, yavuze ko ari ishingiro rya guverinoma ibangikanye n’iya Khartoum yashyizweho muri iyi mpeshyi.
Mu cyumweru gishize, RSF yavuze ko iri koroshya gusohoka kw’abasivili ndetse n’abarwanyi bayamanitse bo muri al-Fashir, ariko abahavuye bakaba baravuze ko bibwe, bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ubwicanyi byakozwe n’abasirikare ba RSF mu nzira.
Intumwa zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye zavuze mu kwezi gushize ko RSF yakoze ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu mu gihe cyo kugota al-Fashir. Ingabo za leta na zo ariko zishinjwa gukora amarorerwa.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zaburiye kenshi ko kwigarurira uyu mujyi kwa RSF bishobora guteza ibitero bishingiye ku moko, nk’uko byagaragaye nyuma yo gufata inkambi ya Zamzam mu majyepfo.


